Nyanza: Hitezwe mpinduka ki nyuma yo kuba akarere ka nyuma mu Mihigo y’umwaka ushize?

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko bwiteguye kwegukana umunya mwiza mu Mihigo kuko hari ibikorwa byinshi byakozwe kandi byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu bihindura n’imibereho y’abaturage irushaho kuba myiza.

Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imihigo wa 2017/2018 Akarere ka Nyanza kabaye aka nyuma mu kwesa imihigo.

Harabura igihe gito ngo habe igikorwa ngarukamwaka cyo gutangaza uko uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2018/2019 abayobozi batwo basinyanye n’Umukuru w’Igihugu ari nako basinya imishya y’umwaka utaha.

Kuri ubu abashinzwe kugenzura uko imihigo yeshejwe bageze kure bakora isuzuma hirya no hino mu mirenge, utugari n’imidugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko hari ibikorwa byinshi bakoze muri uyu mwaka ku buryo batazongera kuba aba nyuma.

Ati “Dufite imihigo 73; itanu muri yo ni yo itaragezweho 100% ariko uri hasi uri ku kigero cya 76% n’undi wa mituweli uri kuri 83.6%. Hari uri kuri 89%, indi ibiri iri hejuru ya 90% isigaye yose iri ku kigero cy 100% .”

Ntazinda yagarutse ku bikorwa remezo byubatswe avuga ko bifite akamaro abaturage kuko bizazamura imibereho yabo.

Muri byo hari ibiraro bibiri byo mu kirere; inzu 15 zubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye; umuyoboro w’amazi wa Shyogwe-Mayaga n’amariba y’amazi.

Yavuze kandi ko hagajejwe amashanyarazi mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabinyenga no gucanira santere z’ubucuruzi za Rurangazi, Ntyazo na Gatagara.

Kuri abaturage bafite amashanyarazi muri Nyanza bageze kuri 36.4%.

Hari kubakwa umuhanda Maranatha-Gihisi-Mugonzi ureshya na kirometero 3.9 aho hamaze gukorwa inzira y’abanyamaguru.

Akarere kandi kari kihaye umuhigo ko muri uyu mwaka kazawukora ku kigero cya 40% kandi ngo kawugezeho 100%.

Yavuze ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019 bayikoresheje ku kigero kiri hejuru ya 90 kandi nabwo byatewe n’uko abakorana n’akarere bagomba kwishyurwa batagiye bishyuriza igihe cyangwa ugasanga amafaranga atabonekera igihe.

Hari ibishanga bitatunganyijwe kubera habuze amafaranga y’ingengo y’imari birimo icya Mwogo, icy’Akanyaru n’icya Busoro.

Ati “Ntabwo turabona ingengo y’imari yo kubitunganya kuko bisaba ingengo y’imari nini ariko nyuma yo kuvugana na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi iri gushaka uburyo byakorwa.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bagerageza guhinga muri ibyo bishanga ariko imyaka yabo igatwarwa n’umwuzure kuko bidatunganyije bikabateza igihombo.

Umuyoboro w’amazi wa Shyogwe-Mayaga wasanwe ku kigero cya 40% nk’uko byari byahizwe bituma abaturage bagerwaho n’amazi meza biyongera bagera ku kigero cya 86% mu karere hose.

Ntazinda ati “Turacyafite abaturage bagera kuri 14% batagerwaho n’amazi meza ariko dufite gahunda yo kuyabagezaho kuko muri uyu mwaka tugiye gutangira tuzubaka imiyoboro ibiri ya Butansinda-Gahombo-Busoro n’uwa Nyabinyenga ndetse tuzarangiza n’uriya wa Shyogwe-Mayaga.”

Mu Karere ka Nyanza kandi buri kagari gafite Poste de Sante ku buryo abaturage babasha kwivuza hafi; hamaze kubakwa amashuri y’incuke 128 intego ni ukugira 420 kugira ngo buri mudugudu ugire aho abana b’incuke bigira.

Ubusanzwe isuzuma ry’imihigo rikunze kwibanda ku kureba uruhare yagize mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Gahunda y’imihigo yatangijwe mu mwaka wa 2006 hagamijwe ko abayobozi barushaho gusobanurira abaturage uburyo bubahiriza inshingano zabo kandi inafasha mu kwihutisha ibikorwa na gahunda by’iterambere bigenewe abaturage.

Meya w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko uyu mwaka bizeye kugira amanota meza mu mihigo
Ibiro by'Akarere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza