00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Hatashywe agakiriro n’uruganda rw’imyenda(Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyanza katashye Agakiriro gakorerwamo imyuga itandukanye karimo n’uruganda rw’imyenda, kuzuye gatwaye miliyari imwe na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Katashywe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021 na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ari kumwe n’abandi bayobozi hamwe na bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Nyanza.

Ni Agakiriro kubatse mu mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana, kazakoreramo abantu barenga 400 kandi batange akazi ku bandi kuko harimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Kagizwe n’ibice bigera kuri birindwi birimo igice cyihariye cy’uruganda rw’imyenda, ahakorerwa ububaji, igice cy’abasudira, aherekanirwa ibyakozwe, ahakorerwa ubucuruzi bunyuranye, igice cya resitora n’ahatangirwa ubuvuzi bw’ibanze (poste de santé).

Kugeza ubu imyanya yose yamaze gufatwa ndetse imyuga irimo ububaji no gusudira yatangiye gukorwa naho mu gice cy’uruganda rw’imyenda hategerejwe imashini kuko zamaze gutumizwa. Poste de santé na yo yamaze kubona rwiyemezamirimo uzayikoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ako gakiriro kitezweho guteza imbere umurimo no gufasha abikorera, byose bikazagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.

Ati “Abasanzwe bakora imirimo y’ubukorikori bakoreraga ahantu hato, batabasha kwisanzura cyangwa ngo bakore ari benshi, batabasha no kwigisha urundi rubyiruko. Aha ni hanini harisanzuye, bizafasha benshi kuza gushyira mu bikorwa imyuga cyangwa kuyiga.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ako gakiriro kitezweho kuzamura ishoramari no gukora ibikoresho byujuje ubuziranenge, ati "Icyo kazakora ni uguhanga akazi, guteza imbere ibikorerwa iwacu ndetse no kuzamura ubucuruzi muri rusange.”

Yavuze ko ari igikorwa remezo gikomeye bari kwishimira muri iki gihe hizihizwa ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora kandi kari mu murongo w’ibyo Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul, yemereye abaturage hagamijwe kubateza imbere no kubafasha kugira imibereho myiza.

Ati “Hari uguhanga akazi, guteza imbere ibikorerwa iwacu ndetse no kuzamura ubucuruzi muri rusange.”

Yasabye abagakoreramo kwitwararika bakirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bakore bafite ubuzima bwiza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo kandi bagakomeza kukabungabunga bakakagirira isuku kandi birinda kukangiza.

Bamwe mu batangiye gukorera imyuga itandukanye muri ako gakiriro babwiye IGIHE ko bishimiye gukorera ahantu heza kandi hagutse, bityo bazashyira mu bikorwa umwuga wabo biteze imbere.

Akimana Hyacinthe ukora umwuga wo kubaza ati “Aho twakoreraga mbere ivumbi ryatwicaga kandi hari ku zuba hari n’umwanda. Aha ni heza hazatuma nkorana umurava nkore ibikoresho byinshi mbone amafaranga atubutse niteze imbere. Nzi kubaza intebe, utubati n’ibitanda n’ibindi byose bikorwa mu mbaho.”

Ishusho y'agakiriro ka Nyanza ukarebeye hanze
Guverineri Kayitesi yatambagijwe aka gakiriro yerekwa ibice bikagize, anashimira abagize uruhare mu iyubakwa ryako
Guverineri Kayitesi yerekwa ibice bitandukanye by Agakiriro ka Nyanza
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko ako gakiriro kitezweho kuzamura ishoramari no gukorerwamo ibikoresho byujuje ubuziranenge
Ibikorwa birimo ububaji byamaze gutangira
Igice cyumishirizwamo imbaho
Igice kizacururizwamo ibikoresho by'ubwubatsi, birimo n'ibyamaze gukorerwa muri aka gakiriro
Igice kizakoreramo uruganda rw'imyenda
Imbere ahazakorera uruganda rw'imyenda
Imirimo yo kubaka aka gakiriro yatwaye miliyari 1.3 Frw
Mu nyubako yo hasi muri aka gakiriro, ni ahazakorera ivuriro ry'ibanze
Zimwe mu nyubako z'Agakiriro ka Nyanza karimo imyuga y'ububaji gusudira n'uruganda rw'imyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .