Nyanza: Gitifu w’umurenge yasabye imbabazi z’uburangare mu ruhame

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, yasabye imbabazi abaturage mu ruhame by’umwihariko abakoze muri VUP ntibahembwe, avuga ko habayeho uburangare bwaturutse ku gutinda gusinya amasezerano mashya ya gahunda ya VUP.

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye mu Murenge wa Cyabakamyi tariki ya 8 Nzeri 2016, bamwe mu baturage bavuze ko bakoze muri gahunda ya VUP ariko ntibahembwa.

Dushimimana Josee, avuga ko batangiye gukora umuyoboro w’amazi unyura mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge muri gahunda ya VUP muri Gicurasi 2016, bahembwa inshuro imwe gusa ntibongera guhembwa.

Yagize ati “Twatangiye tariki 23 z’ukwezi kwa gatanu, baduhemba mu kwezi kwa karindwi kugeza ubu ntibarongera kuduhemba. Ubu abana babuze ibikoresho byo kujyana ku ishuri, inzara itumereye nabi.”

Niyomukiza Bosco ati “Bandimo amafaranga arenga ibihumbi 50, iyo tubajije impamvu batatwishyura baravuga ngo tuguze muri SACCO tuzabungukire amafaranga 500 ku bihumbi 10 mu gihe cy’ukwezi. Twibaza impamvu ayo kutuguriza aboneka hakabura ayo kutwishyura, tugasanga batuguriza mu yo bakabaye baduhemba kugira ngo SACCO yunguke.”

Mukamudenge Mariya, na we ati “Ubundi nahingiraga amafaranga 700 ku munsi ngahingira abaturage nkabona icyo kugaburira abana, muri VUP nakoreraga 1200 ku munsi none baranyambuye ubu bandimo imibyizi igeze kuri 50. Ubwo baheruka kuduhemba na bwo badukase imibyizi ibiri ntituzi icyatumye badukata.”

Gitifu yasabye imbabazi abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza, yemera ko habayeho uburangare, agasaba abaturage imbabazi.

Yagize ati “Habayeho kwibeshya ku gihe umushinga uzararangirira, bawuha iminsi mike, noneho habaho gutinda gusinya andi masezerano. Gutinda gusinya andi masezerano byatewe n’uburangare. Nsabye abaturage imbabazi. Icyo bavuze cy’imibyizi ibiri bafite ukuri na byo narabibonye. Twasinye andi masezerano, ubu urutonde rwarakozwe bitarenze ku wa kabiri w’icyumweru gitaha bazaba babonye amafaranga yabo.”

Yakomeje avuga ko ibyo abaturage bavuze by’uko iyo bagiye kwishyuza basabwa gusaba inguzanyo muri Sacco, ntacyo akiziho, dore ko amaze igihe gito yimuriwe muri uyu murenge. Gusa yizeza abaturage ko amakosa yabayeho mu gutinda kubahemba atazongera kubaho ukundi mu yindi mishinga ya VUP.

Abaturage bavuga ko bakoze mu mushinga wa VUP ariko ntibahembwa
Umuyobozi w'umurenge yemeye uburangare asaba imbabazi abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244