Kwamamaza

Nyanza: Babiri bafatanwe moto yari yibiwe i Kigali

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 08:55' na IGIHE


Abagabo babiri bafatiwe mu karere ka Nyanza bakekwaho kwiba moto mu mujyi wa Kigali, ku Kinamba mu Karere ka Gasabo.

Iyi moto ya Mbarushimana Jules Bosco ikaba yari yibwe mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Kanama.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira yavuze ko abakekwaho kwiba iyi moto ari Ndayambaje Aimable na Kagabo Antoine, bakaba barafashwe ku gicamunsi cyo ku itariki ya 3 Kanama bafatirwa mu kagari ka Rwesero umurenge wa Busasamana akarere ka Nyanza.

Yavuze ati” Ku itariki ya 2 Kanama, amakuru yatugezeho aturutse mu karere ka Gasabo ko hari moto ifite icyapa kiyiranga RD 175 N yibwe ikerekeza mu ntara y’Amajyepfo, nibwo twahise tubimenyesha Polisi zose zikorera muri buri karere k’iyi ntara, tunakorana n’amashyirahamwe y’abamotari, iyi mikoranire rero niyo yatumye tumenya aho iyi moto iri tunafata abakekwaho kuyiba.”

Amakuru avuga ko Ndayambaje yahawe iyi moto na nyirayo ngo ayikoreshe akazi ka nimugoroba, nawe agahita ayijyana mu karere ka Nyanza ariho yahuriye na Kagabo bagafatwa bari kuyishakira umuguzi. Ubu moto ikaba yarasubijwe nyirayo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye imikoranire ya Polisi n’abaturage kuko ituma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba, anabasaba kuyikomeza.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved