Nyanza: Akarere kagiye gukemura ikibazo cy’abagore babyarizwaga kuri buji n’amatoroshi

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buratangaza ko bwifashishije ingengo y’imari y’uyu mwaka ndetse n’iy’umwaka utaha,buzajyana amashyanyarazi mu Murenge wa Cyabakamyi, ahari ikigo Nderabuzima abagore batumwa buji bagiye kubyara.

Abagore babyarira mu Kigo Nderabuzima cya Mucubira mu Murenge wa Cyabakamyi, bavuga ko batumwa buji n’abaforomo zo kumurikisha mu gihe baba bababyaza.

Umwe muri bo agira ati“Abaforomo badusaba kwigurira buji yo kumurikisha batubyaza, abafite ubushobozi bajyana amatoroshi, hari n’igihe umuntu abyara bacanye itara rijyamo peterori.”

Ntakirutimana Eugenie agira ati “Iyo ugiye kubyara nijoro bagutuma buji. Twarabimenyereye, umuntu ajya kubyara yitwaje buji. Ni ibintu bitubangamira cyane, kuko hari nk’igihe izo wajyanye zishobora gushira utarabyara ugasanga bibaye ibibazo.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyabakamyi, Hajabakiga Pierre, avuga ko abagore batumwa buji zo kumurika aho baruhukira, badatumwa izo kumurikisha bababyaza, gusa akemeza ko ikibazo cyo kutagira umuriro mu buryo buhoraho kibagoye cyane mu gihe cy’imvura.

Yagize ati “Barabeshya ntawe dutuma buji zo kumurikisha aho abyarira, ahubwo bigurira izo kumurikisha mu cyumba baruhukiramo bamaze kubyara. Natwe twemera ko ikibazo gihari ariko mu bushobozi bwacu ntacyo twagikoraho.”

Akomeza agira ati“Iyo ari mu gihe cy’izuba nta kibazo tuba dufite kubera ko dukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mu gihe cy’imvura ni bwo duhura n’ikibazo gikomeye, kuko tugura buji, ubundi tukagura amabuye yo gushyira mu matoroshi. Ibyo ni byo biduha urumuri dukoresha tubyaza abagore. Ni ukubura uko tugira, mbese ni amaburakindi kuko rwose urumuri rwa buji ntiruba ruhagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kajyambere Patrick, yatangarije IGIHE ko mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo ndetse n’ibindi biterwa no kuba nta muriro uharangwa, ngo bagiye kugeza umuriro muri uyu murenge mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi, uriya ni wo murenge wonyine utagira umuriro. Duteganya ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka na wo wazabona umuriro, ariko tuzafata no ku ngengo y’imari y’umwaka utaha, ubu inyigo yararangiye.”

Kajyambere kandi avuga ko ku bindi bikorwaremezo bitaba muri uyu Murenge birimo umuhanda ukoze neza, na byo bizagenda bikorwa buhoro buhoro ngo kuko byose bitakorerwa rimwe.

Uretse iki Kigo Nderabuzima cyazungukira mu kubona umuriro w’amashanyarazi, byitezwe ko n’ibindi bikorwa birimo iby’ubucuruzi, imyidagaduro, ndetse n’abakoraga urugendo rw’amasaha arenga atanu n’amaguru bajya i Nyanza gufotoza ibyangombwa bitandukanye na bo bazajya babikorera hafi y’aho batuye.

Ababyeyi babyarira kuri iki kigo Nderabuzima ngo batumwa buji bagiye kubyara
Mu isantere y'ubucuruzi ya Cyabakamyi nabo bazagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza