Nyanza:Abaturage bareze gitifu mu ruhame bamushinja kubatuka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Karama, mu Murenge wa Cyabakamyi, bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari abita ‘abasazi’ iyo bagiye kumusaba serivisi.

Ibi byavuzwe n’abaturage mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye mu Murenge wa Cyabakamyi tariki ya 8 Nzeri 2016.

Abaturage bashyize mu majwi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, kuri ubu wimuriwe mu Kagari ka Nyabinyenga witwa Mukeshimana Susana.

Nyiransabimana Philomène, avuga ko yishyuye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza atinda guhabwa ikarita y’umunyamuryango kandi yari afite umwana urwaye ashaka kuvuza.

Yagize ati “Nabonye bakomeza kwanga kumpa ikarita ya mutuweli, ndababwira ngo ngiye kuzana umwana mushyire ku Murenge […],gitifu Susana aravuga ngo ndi umusazi.”

Kuradusenge Jonas, ati “Umwaka ushize indangamuntu yanjye yarayifatiriye ngo sinishyuye mutuweli, namaze amezi umunani nsiragira ku kagari ngo ayimpe akayinyima ahubwo akancira mu maso.”

‘Sinjya mbatuka ahubwo nibo bantuka’

Imbere y’abaturage batari bake n’abayobozi mu nzego zitandukanye, gitifu yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byo abaturage bamushinja.

Icyo gihe byose yarabihakanye, agira ati “Arambeshyera ntabwo nigeze mvuga ko ari umusazi.Uyu muturage yari atuye mu Kagari ka Karama abana na nyina arangije aza kwimukira mu kandi kagari ka Nyarurama. Namusobanuriye ko iyo umuntu yimukiye ahandi bamuha icyemezo cy’uko yimutse cyangwa mu kagari agiyemo bakamubarura bundi bushya kugira ngo abone mituweli. Ahubwo ni we wambwiye nabi cyane. Sintuka abaturage ahubwo hari abajya bantuka nkabihorera.”

Akivuga ibi hahise haza undi mukecuru avuga ko yagiye kuguza amafaranga muri gahunda ya VUP, akayamwima avuga ko ari ‘Umutwa’.

Gitifu yahise abihakana yivuye inyuma. Ati “Uriya mukecuru arambeshyera ntabwo nigeze mutuka. Abasabye kugurizwa babaye benshi ugereranyije n’imishinga yagombaga kugurizwa si we wenyine utaragurijwe. Kuvuga ko namututse ni agahinda kubera ko atari mu bagurijwe.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza, avuga ko nta mwotsi ucumba nta muriro.

Ati “Ni njyewe uyobora umurenge, ibiro byanjye bihora bifunguye.Umukozi w’Umurenge uzajya abwira umuturage nabi, umuturage yazajya abimenyesha tugakoresha uburyo dusanzwe dukoresha bwo guhwitura umukozi. Mu mabwiriza atugenga duhabwa n’abakoresha bacu nta kwakira umuturage ngo umutuke, umukozi ubikoze arabihanirwa. Ngiye kubikurikirana niba byarabaye tubikorere raporo abe yabihanirwa.”

Tariki 8 Kamena 2016, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, ubwo yari mu Karere ka Ngororero, yirukanye ba gitifu babiri Mbanjimbere Innocent w’Umurenge wa Muhanda na Nyiramahano Marie Chantal w’akagali ka Bugarura, nyuma y’aho abaturage baregeye ko babakubise bikaviramo umwe gukomereka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza