Nyanza: Abanyerondo bakubise umusore kugeza apfuye bamuziza kubasuzugura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 30 Kamena 2018 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Abanyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, barashinjwa gukubita Mbabariye Hussein w’imyaka 19 bikamuviramo urupfu mu gitondo cyo ku wa 30 Kamena 2018.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yatangarije IGIHE ko uwo musore wo mu Kagari ka Nyanza yakubiswe n’abanyerondo bamuziza ko atabahaye amakuru bamusabaga.

Yagize ati “Byabaye mu gitongo aho bamurangishije umwana bashakaga wari mu yandi makosa arabasuzugura baramukubita ahungira iwabo noneho agezeyo arapfa.”

Mbabazi yavuze ko umwe mu banyerondo bakubise uyu musore yamaze gutabwa muri yombi ndetse na bagenzi be batangiye gushakishwa.

Uyu munyerondo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Busamana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza