Nyanza: Abanyamasengesho batatu bafunzwe bashinjwa kuyobya abaturage

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu bo mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi bashinjwa gushuka abaturage mu byumba by’amasengesho bikora rwihishwa, bakagurisha imitungo yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel, yatangarije IGIHE ko kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza hafungiye abo bashuka abaturage.

Yagize ati “Hari abantu batatu bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza bari gukurikiranwa ku bijyanye no kuba bashuka abaturage bakabajyana mu byumba by’amasengesho bitemewe, no ku bindi bijyanye no kubashuka bakagurisha imitungo yabo.”

Akomeza asobanura ko abo bafashwe bashuka abaturage bakagurusha imirima, amatungo, amafaranga avuyemo bakaya abo banyamasengesho.

Nubwo IP Kayigi atashatse kugaragaza imiterere y’abo banyamasengesho, yashimangiye koko ko bafashwe kandi banashukaga abaturage kugeza n’aho bababuza kwivuza.

Yagize ati “Hari nk’umuntu wari wakoze impanuka aho kugira ngo ajye kwivuza ahubwo bakajya hamwe ngo baramusengera azakire.”

Akomeza avuga ko Polisi ikomeje iperereza ngo imenye neza abo biyita abanyamasengesho.

Ati “Harimo ubujiji bwinshi cyane, tuba tugomba kumenya impamvu babakoresha batyo. Umuntu ashobora gushuka umuntu wakoze impanuka akareka kwivuza ngo baramusengera?”.

IP Kayigi avuga ko ibyumba by’amasengesho byo mu ngo z’abaturage bitemewe kandi ko abantu basenga barwanya gahunda za Leta zirimo kubuza abaturage kwivuza, gukora n’ibindi bazajya babihanirwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza