00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Hagaragajwe umusaruro wa ‘drones’ ziri kwifashishwa mu guhangana na Covid-19

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Umurenge wa Nyamirambo ukomeje ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho uri kwifashisha utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu bikorwa by’ubukangurambaga biri gukorerwa mu tugari tw’uwo murenge.

Hari abakunze kugaragaza ko kwifashisha drones mu bikorwa byo guhangana na COVID-19 bidakenewe, kuko hasanzweho ubundi buryo burimo urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’imodoka zigenda zitanga ubutumwa bwo kwirinda iki cyorezo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bwo gukoresha drones ari bwiza kuko budahuriza abaturage benshi hamwe mu kwirinda COVID-19, kandi bugasanga abantu aho bari mu buryo bwihuse kurusha ubundi buryo busanzwe bukoreshwa.

Ati "Gukoresha drones ni byiza kuko ziri kugera mu duce twose abaturage bakumva ubutumwa badahurijwe ahantu hamwe ari benshi. Ibyo bifasha mu kwirinda ko hari umuturage wandura, kandi tubona byaratanze umusaruro kuko umubare w’abarwaye covid-19 wagabanutse cyane."

Yavuze ko abaturage batatu gusa ari bo barwaye COVID-19 mu Karere ka Nyarugenge, ashimangira ko ibikorwa by’ubukangurambaga bidakwiye guhagaraga kuko ‘iyo twiraye abaturage baradohoka ugasanga bisubiye inyuma, tugomba guhozaho kugira ngo iki cyorezo kiranduke.’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yavuze ko kugeza ubu nta murwanyi bafite mu murenge ayoboye, ibintu avuga ko biterwa n’imbaraga bashyize mu bukangurambaga burimo n’ubwifashisha drones.

Yagize ati "Tugitangira ubu bukangurambaga twari dufite abarwayi batandatu, ariko ubu nta n’umwe tugifite ndetse turifuza ko nta n’umuturage uzongera kwandura COVID-19, kandi tuzabigeraho binyuze mu bukangurambaga no gukomeza kwigisha abaturage.”

Hagaragajwe ko drones zatumye Umurenge wa Nyamirambo ushiramo ubwandu bwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .