IGIHE yamenye ko aka kabari katangiye gushya mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri, bikavugwa ko umuriro waturutse hejuru mu gisenge ugenda usatira ibindi bice.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda risanzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira kurwana no kugabanya ibyago by’uko hari ibyakwangirika. Ntabwo icyateye inkongi muri aka kabari kiramenyekana kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru

Bauhaus ni akabari kazwi cyane kubera igisope gikunzwe kagira, kakamenyekana kandi ku nyama zizimya ipfa ari nayo mpamvu kari mu tubari dukunzwe i Nyamirambo, cyane cyane muri weekend.

Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy'aka kabari
Bivugwa ko umuriro waturutse mu gisenge cy'aka kabari
Polisi yagobotse izimya uyu muriro
Polisi yagobotse izimya uyu muriro
Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y'uko aka kabari gafashwe n'inkongi y'umuriro
Ikirere cyari cyuzuyemo umwotsi nyuma y'uko aka kabari gafashwe n'inkongi y'umuriro
Ku wa 12 Gicurasi 2022, inkongi yibasiye Akabari ka Bauhaus gaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge
Ku wa 12 Gicurasi 2022, inkongi yibasiye Akabari ka Bauhaus gaherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge