Nyamirambo: Abaturage bigaragambije bafunga umuhanda kubera gutinda guhembwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abaturage bakoze umuhanda w’igitaka uva i Nyamirambo ahagana mu Miduha werekeza i Mageragere ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoze imyigaragambyo ndetse bafunga umuhanda kubera gutinda kwishyurwa.

Aba baturage bigaragambije ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2016, nyuma y’uko bari bamaze ibyumweru bigera kuri bitatu batarahembwa amafaranga bakoreye.

Bivugwa ko abigaragambyaga barimo abayede n’abafundi basabaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo ubarimo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yatangarije IGIHE ko aba baturage bigaragambije bafunga umuhanda n’amabuye babuza imodoka gutambuka kubera amafaranga bari bafitiwe na rwiyemezamirimo.

Kayisime avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwaganiriye n’abo baturage bubagaragariza ko igikorwa cyo gufunga umuhanda bakoze atari cyo ndetse kidakwiye.

Yagize ati “ Nibyo abaturage bafunze umuhanda ariko twaganiriye nabo tubumvisha ko ibyo bakoze atari byo banabisabira imbabazi. Twaberetse ko hari uburyo bwinshi bwo kunyuzamo uko ibibazo byakemurwa hatabayeho kwigaragambya.”

Yakomeje avuga ko baganiriye na rwiyemezamirimo bamusaba kujya ateganya amafaranga hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturage wahura n’ikibazo cyo kutishyurirwa ku gihe.

Kayisime yasoje avuga ko aba baturage biteganyijwe ko bahembwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2016.

Uyu muhanda w’ibitaka watangiye kubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize biteganyijwe ko uzuzura muri uyu mwaka wa 2016 utwaye amafaranga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda.

Abigaragambya bari bashyize amabuye mu muhanda hagati
Abantu bari benshi bari bashungereye abakora imyigaragambyo
Abaturage bakoze imyigaragambyo bafunga umuhanda babuza ibinyabiziga gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza