Nyamirambo: Abaturage bacukuye umuyoboro uzabagezaho amazi meza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Abaturage bafatanyije n’ingabo z’igihugu ndetse n’abakozi b’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), bakoze umuganda mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge wo gucukura imiyoboro izanyuzwamo amatiyo azabagezaho amazi meza.

Mu muganda rusange usoza Nzeri, abaturage bacukuye imiyoboro izanyuzwamo amatiyo y’amazi azagezwa mu Kagari ka Gasharu gatuwe n’abagera ku 4500.

Uyu muyoboro biteganyijwe ko uzaba ureshya na kilometero eshanu ndetse ufite agaciro ka miliyoni 13 Frw.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bishimiye ko bagiye kubona amazi meza nk’abandi banyarwanda, kuko bizabakiza ingendo bakoraga bajya kuyashakisha ahandi.

Ngendahimana Venant w’imyaka 63 yagize ati “Twishimye kuba natwe tugiye kubona amazi meza tukareka kuvoma mu bishanga kubera ko yatumaga duhora turwara inzoka.”

Nyiraminani Claudine yagize ati “Ni iby’agaciro kuba natwe tugiye guhabwa amazi gusa icyo dusaba ni uko bidakwiye ko iyi miyoboro twakoze izaziba amatiyo ataragezamo kuko hari henshi usanga bayicukura bakamara imyaka batarahabwa amazi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Chantal Uwamwiza, avuga ko hari n’utundi tugari dufite imidugudu itarageramo amazi.

Yagize ati “Mu midugudu itatu igize aka Kagari ka Gasharu umwe niwo ufite amazi meza, abaturage bakoraga ibilometero bajya kuyashakisha ahandi ariko siho honyine hari n’indi midugudu ihana imbibi n’aka Kagari itayafite.”

Avuga ko bizera ko itiyo nini izanyuzwa muri iyi miyoboro yatangiye gucukurwa izatuma n’iyo midugudu hageramo amazi.

Umuyobozi w’Ishami rya WASAC riherereye i Nyamirambo, Kanamugire Noheli, avuga ko igikorwa kizatwara Miliyoni 43Frw.

Yagize ati “Ni cyiza kuko kizageza amazi meza ku ngo zirenga 500 kandi dufite n’icyizere cy’uko abaturage n’Akarere nibacukura ibyo bilometero bitanu, mu mezi arindwi amazi azaba amaze kuhagera, kuko twe uruhare rwacu ni ukubashyiriramo amatiyo no kubagezaho ayo mazi gusa.”

Umurenge wa Nyamirambo utuwe n’abaturage ibihumbi 38700.

Abaturage bacukura ahazanyuzwa imiyoboro y'amazi meza
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Musa Fazil Harelimana yaganirije abaturage ku kwezi kw'ubumwe n'ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza