Nyamirambo: Abahoze mu muhanda barakirigita ifaranga bakesha kwihangira umurimo wo koza moto

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Nzeri 2018 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu rubyiruko rwahoze mu muhanda mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bahamya ko basezereye ubukene n’ubuzima bubi bahozemo babikesha kwihangira umurimo wo koza no guhanagura moto.

Aka kazi rugakorera mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagarika Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge kandi rubayeho neza kuko rwavuye mu buzima bwo kurara hanze no muri za ruhurura.

Abaganiriye na IGIHE, bashimangira ko mu gihe kirenga gato umwaka bamaze bihangiye uyu murimo bamaze kwigeza kuri byinshi.

Uru rubyiruko rurenga 20, ruvuga ko igitekerezo cyavuye mu kwanga guhora basabiriza kandi bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora bakabaho. Moto imwe bayihanagurira hagati y’amafaranga 200 na 400 Frw, naho kuyoza ni hagati ya 500 na 700 Frw.

Mutuyimana Shafi w’imyaka 21, avuga ko mu mwaka amaze akora aka kazi ko guhanagura moto, amaze kwizigamira agera ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Biradutunze cyane kuko njye maze kwizigamira ibihumbi 100 kuri konti yanjye mu gihe mbere ibya konti ntabyo nari nzi. Ikindi kandi amafaranga nkorera uko yaba angana kose atuma mbasha kwigurira buri kintu nshaka ntasabirije.”

Undi musore wanze ko izina rye ritangazwa uvuka mu Karere ka Gatsibo, avuga ko amaze kwigurira ikibanza.

Ati “Ubu ibyo kurara ingangi twarabisezereye dusigaye dukodesha inzu nk’abandi, njye nanamaze kugura ikibanza mu cyaro ku buryo ndi guhiga ayo kucyubaka.”

Muneza Theophile, ahamya ko aka kazi katumye acika ku ngeso yo gusabiriza yari imaze kumwokama, kurya imigige muri resitora n’ubundi buzima bubi kuko ashobora kwinjiza nibura 1500 Frw ku munsi.

Uru rubyiruko ruvuga ko aka kazi katumye bacika no ku ngeso yo kwiba, aho bamwe wasangaga biba telefoni z’abantu ngo babashe kubona ibyo barya.

Gusa bitewe nuko ibyo bakora babikorera ahantu hatabigenewe, ngo hari ubwo ubuyobozi bubirukankana bukabashishikariza kujya mu magaraje kandi batarabona ubushobozi, bagasaba ko bafashwa kunoza umwuga wabo bakawukora nta mususu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Ingabire Fanny, yirinze kugira byinshi abivugaho ariko ashimangira ko birukana abantu bose bakorera mu muhanda.

Yagize ati “Ntawe twirukana, birukana ababa bakorera mu muhanda rero niba nabo bakorera mu muhanda ntabwo bishoboka ko bahaguma.”

Gusa nyuma y’uko aba basore bihangiye akazi, abatuye mu Biryogo, bemeza ko basigaye bafite umutekano usesuye kuko batakibiba.

Abamotari benshi bamaze kumenyera gukorana n'aba bana
Bemeza ko aka kazi kabatunze
Basigaye bashishikajwe no gushaka amafaranga aho kwiba
Imidugudu yitwaye neza umwaka ushize yarahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza