Nyamasheke: Umukozi wo mu rugo arakekwaho gukuramo inda y’amezi abiri

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 19 utuye mu Kagali ka Kibogora, mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke arwariye ku bitaro bya Kibogora, bikekwa ko yaba yakuyemo inda y’amezi abiri.

Ibi byabaye mu masaha ya saa mbiri za ni mugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2016 nkuko byemejwe na Ndagimana Leopold, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo.

Ati “Twabimenye nko mu ma saa mbiri, ukuntu byagenze yakoraga akazi ko mu rugo ahantu. Si ubwa mbere abyaye ni umwana wa kabiri, ashobora kuba yaba yanyweye imiti ituma inda ivamo. Abantu bagenda ku irondo bamubonye ku mugoroba babona ari umuntu ufite ibibazo ndetse babona ko yaba afite ikibazo mu nda. ”

Akomeza avuga ko abanyerondo bahise bahamagaza polisi na yo ihita imujyana kwa muganga (mu bitaro bya Kibogora) kuko yari ameze nabi.

Ati “ Polisi yahise ihagera bahita bamujyana kwa muganga, kwa muganga numvaga bavuga ko gafite [akana] nk’amezi abiri, ariko polisi iracyabikurikirana.”

Ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza