Kwamamaza

Nyamasheke: Yafashwe acyekwaho kwiba Umushinwa asaga miliyoni zirindwi

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 10:21' na Sitio Ndoli


Mu rukerera rwo kuwa 13 Kanama 2016, ku bufatanye bwa polisi, ingabo n’inzego z’ibanze; abantu 148 biganjemo urubyiruko bafashwe bacyekwaho guhungabanya umutekano mu mirenge 11 muri 18 igize Akarere ka Nyamasheke.

Muri abo hafashwe harimo umusore ucyekwaho kwiba umushinwa amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadolari ya Amerika 4500 [asaga miliyoni eshatu n’igice by’amafaranga y’u Rwanda] hamwe na telefoni ifite agaciro k’amadorali 800 [asaga 600.000 Frw].

Tariki ya 3 Werurwe 2016, saa 15:20 uyu mushinwa ukora mu ikompanyi yubaka imihanda yatangiwe n’abantu batazwi bitwaje ibyuma batwara coffre fort bamwambura ayo mafaranga.

Bamwe muri abo bajura barafashwe usibye uyu musore umwe ariko nawe dosiye ye yari yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ukuriye Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamasheke, SP Justin Rukara yabwiye IGIHE ko aba bafashwe bajyanywe mu kigo cyakira inzererezi cya Nyamasheke giherereye mu Murenge wa Kagano uretse uyu ucyekwaho kwiba ndetse n’uwafatanywe udupfunyika tw’urumogi 88, bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi.

Inzererezi n'abandi bahungabanya umutekano batawe muri yombi

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved