Nyamasheke: Uruhinja rukivuka rwatawe mu musarani

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Mu musarani w’urugo rwa Nyabuhinja Ancile w’imyaka 86 hakuwemo uruhinja ruzima ku wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017 mu Karere ka Nyamasheke.

Muri urwo rugo rwakuwemo uruhinja ruherereye mu Mudugudu wa Mariba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Nyabitekeri ariko nta mubyeyi cyangwa umukobwa uhaba waba wabyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Uwimana Damas, yabwiye IGIHE ko hagishakishwa uwataye uyu mwana mu musarani.

Yagize ati “Umwana bamutoraguye mu musarani mu gitondo nko mu ma saa mbiri. Dusoje inama y’Umurenge nibwo amakuru yatugezeho ariko uwamutayemo ntituramumenya. Ni umwana w’uruhinja ukivuka bajugunyemo. Hari umudamu wari waje gusura umukecuru we kuko yari amaze iminsi arwaye, agiye ku musarani yumva hari kuririramo umwana w’uruhinja.”

Uwo mubyeyi ni we wahise atabaza, uruhinja rukurwamo rugihumeka.
Kugeza n’ubu nta mubyeyi n’umwe urakekwa ko ari wihekuye. Umwana yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Muyange ngo akorerwe ubutabazi bw’ibanze, ahita yoherezwa mu bitaro bya Bushenge ngo yitabweho bihagije, dore ko udusimba two mu musarani twari twatangiye ku mwinjiramo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza