Nyamasheke: Umuvuzi gakondo afunzwe akekwaho urupfu rw’umunyeshuri yavuraga

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Sebakungu Damascène w’imyaka 62 usanzwe ari umuvuzi gakondo mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akurikiranweho urupfu rw’umwana yamuvuraga,wapfiriye iwe.

Ku wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, ni bwo uyu mwana witwa Habimpano Samuel w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Karengera, yapfiriye kuri uwo muvuzi gakondo ari kumuvura amarozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel, yemereye IGIHE ko uwo mwana yapfiriye mu rugo rwa Sebakungu nyuma y’uko ababyeyi be bahamujyanye ngo amuvure.

Yagize ati “ Nibyo uwo muvuzi gakondo arafunzwe aho akurikiranweho urupfu rw’umwana wapfiriye iwe yagiyeyo ngo amuvure, nyuma y’uko yari amaze iminsi mike avuye kwivuza kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko uyu mwana yari amaze igihe avuye kwivuza ku kigo Nderabuzima cyo muri ka gace ndetse yaranahawe imiti ariko ababyeyi be bahitamo kumujyana kuri uyu muvuzi gakondo kuko batemeraga ko abaganga bashobora kumuvura bitewe n’uko biyumvishaga ko yarozwe.

Mutuyimana avuga ko Sebakungu ari umuvuzi gakondo wemewe kuko afite n’impapuro za Minisiteri y’Ubuzima zimwemerera gukora uyu mwuga.

Yasabye abaturage bo muri ako gace kujya bihutira kujya kwa muganga igihe bafashwe n’indwara aho kujya ku bavuzi gakondo no gucika ku muco wo kwizera amarozi.

Mbere yuko uyu mwana ashyingurwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umurambo we wabanje kujya gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Bushenge, uyu musaza akaba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Ntendezi mu gihe iperereza rikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza