Kwamamaza

Nyamasheke:Umunyeshuri yapfuye yiyahuye

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 14:28' na Emma-Marie Umurerwa


Bangwanubusa Leoncie w’imyaka 29 y’amavuko, wigaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016, iwabo mu rugo mu kagari ka Mwezi aho yari ari mu biruhuko.

Bivugwa ko uyu munyeshuri yari atwite, akaba yasize undi mwana w’imyaka itatu y’amavuko.

Bangwanubusa yasize yandikiye nyina ubutumwa bwo kumusaba imbabazi avuga ko yamuhemukiye bugira buti "Mama naraguhemukiye, ngusabye imbabazi uzanderere umwana neza njye ndagiye."

Yigaga mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange,akaba yariyahuye nyuma yo gutwita inda ya kabiri, bivugwa ko yari igize amezi atandatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel, yatangarije IGIHE ko uyu munyeshuri yaba yarananiwe kwiyakira nyuma yo gutwita inda ya kabiri atagira umugabo,kandi ko uwamuteye iya mbere atiri we wamuteye iya kabiri.

Yagize ati “Biracyekwako yaba yarananiwe kwiyakira kuko yari atwite inda ya kabiri kandi atagira umugabo. Hari Umusore afite imyaka 25 y’amavuko wemeraga ko ariwe wayimuteye ndetse ko azajya amufasha kurera umwana. Kuri ubu Polisi irimo gukora iperereza.”

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved