Ibi byabaye ahagana saa Moya n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, mu Mudugudu wa Bizenga mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo muri Nyamasheke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, yavuze ko uyu mugabo ntacyo apfana n’uyu mwana yari agiye gutabaza.
Ati “Umwana yaguyemo umugabo wari ugiye kumurohora aba ariwe utwara n’amazi, na n’ubu ntituramubona. Ntabwo ari umwana we ni kwa kundi umuntu aba agiye gutabara, uyu mwana yaguyemo ari kwitambukira.”
Yakomeje agira ati “Hari abantu benshi, abandi bagiyemo barohora umwana undi baramubura […] uyu mugezi wari wuzuye cyane kubera imvura.”
Umwana warohowe yajyanywe ku Bitaro bya Kibogora aho ari kwitabwaho n’abaganga. Uyu mugezi waguyemo Tuyishime ni umwe mu yisuka mu Kiyaga cya Kivu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!