Nyamasheke: Ubuyobozi bwasabwe gutandukanya ibikorwa byo Kwibuka n’umukino wa ‘cacahuète’ bamaranye imyaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 Mata 2018 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Kuva mu myaka ishize nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bubivuga, hajyaga hakinwa umukino uzwi nka ‘cacahuète’ ariko ho bahaye izina rya ‘Ubumwe Bwacu’, aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abatarahigwaga batomborana, bagahana impano.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka, iki gikorwa nabwo cyarabaye ariko kirangira abantu batandukanye batakivugaho rumwe, bamwe bavuga ko bitewe n’uburyo kigenda, kidakwiye kujyana n’ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo mukino, humvikanamo igisa n’ibitwenge ndetse umuyobozi w’ibiganiro aba asa n’uwogeza, mu mvugo zitumvikanisha ko ari igihe cyo kwibuka.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie, yavuze ko hashize igihe uyu mukino ukoreshwa mu mudugudu wa Kivugiza umwe mu igize Akagali ka Kibogora, bagahana impano mu bihe byo Kwibuka.

Gusa kuri uyu wa Gatanu uyu mukino wabayeho umara iminota hafi 50 kuko abatuye umudugudu ari benshi, ku buryo ibikorwa byo Kwibuka bivugwa ko byatangiye ahagana saa tatu bikarangira ahagana saa saba n’iminota 45, mu gihe Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yo igena imiterere y’umunsi wo Kwibuka, ivuga ko icyo gihe [cyo kwibuka] gikwiye kuba mu gihe kitarenze amasaha atatu, “kugira ngo byorohereze abawitabiriye kandi hirindwe umunaniro”.

Muri uwo mukino kandi, ngo uwari uhagarariye itsinda ry’abantu baturutse i Kigali bavuka Kanjongo yaje kugaragaza ko wamaze umwanya munini, agaragaza ko wajya ukinwa ariko mu gihe kitari umunsi wo kwibuka, kugira ngo Kwibuka nabyo bihabwe umwanya wabyo.

Twagirayezu yakomeje agira ati “Abatuye umudugudu haba harimo abacitse ku icumu n’abataracitse ku icumu, noneho bagatomborana, bagahana impano. Hari abahabwaga impano ukabona ibyishimo biramurenze, ari naho byavuye ko mu gihe cyo kwibuka bidakwiye gukorwa bityo.”

Yavuze ko nyuma y’inama bahawe n’ubuyobozi bahise bahagarika iki gikorwa, kikazajya kiba kidahujwe n’iminsi yo Kwibuka.

Yakomeje agira ati “Ntabwo igikorwa nyir’izina ari icyo gupfobya Jenoside kuko Ibuka niyo igitegura ku rwego rw’umurenge. Perezida wayo niwe uyitegurana n’uw’umudugudu, kandi iyo urebye uburyo abantu babanye, ubona uwo mudugudu waratambutse iyindi.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukamana Claudette, nawe wari muri uwo muhango, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyatangiye mu 2013, ubwo muri aka karere hari ibibazo mu bumwe n’ubwiyunge, aho wasangaga abarokotse jenoside n’abayikoze badashobora no guhura ngo basuhuzanye.

Nyuma ngo Ibuka n’abayobozi muri uyo murenge baje kugira igitekerezo cyo gukora igerageza mu mudugudu umwe babonaga ko urimo ikibazo gikomeye, binyuze muri tombola, umuntu wacitse ku icumu agatombola utaracitse ku icumu, nabo bikaba uko.

Mukamana yakomeje agira ati “Icyaje kugaragara ni uko wenda mbahaye nk’ingero, hari umuntu wari ufite imitungo yishyuzwa, yangije [mu gihe cya jenoside], hanyuma atora uwo yangaga kwishyura, n’uwo yangirije nawe aramutora. Cya gikorwa gisa n’ikibakanguye, bo ubwabo bariyunga, baranishyurana, ubu ni abavandimwe beza cyane banatanga ubuhamya.”

“Hanyuma haza kubaho undi muntu wari warafunzwe aza gufungurwa, n’undi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nabo ntawajyaga imbizi n’undi, nta nubwo bashoboraga kuvugana kandi ari abaturanyi, ari abantu bagakwiye kuba barahurirana, ari abantu abana babo bakwiye no gutemberana, ariko nta mwana wageraga mu rugo rw’undi.”

Ngo aba umunsi umwe, baje gutomborana basigara bibaza bati ‘tuzabivuganaho dute, bose baricecekera’. Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Nyuma umwe agiye kuvuga ati umuntu tugiye kubakana ubumwe ni naka, abantu bose kuko bari bazi imibanire yabo, barumirwa. Undi nawe ati nanjye ntunguwe no kubona ariwe wantoye. Bati ubu tugiye kwereka abantu ko ibintu byose bishoboka. Byahereye muri uwo mudugudu bituma abantu babana neza bakajya babikora.”

Nyuma y’uko imigendere y’iki gikorwa ijowe, Mukamana yavuze ko hagomba guhinduka uburyo cyategurwagamo. Ati “Ni igikorwa kimaze igihe gikorwa wenda abantu bagiha umurongo mwiza n’igihe cyacyo cyihariye […] Mu bitekerezo byatanzwe twasanze ari n’igikorwa kigomba kwaguka, tukajya dutegura igihe cyacyo nko ku munsi wo Kwibohora, mu gihe cy’ubumwe n’ubwiyunge, muri make abantu bagategura igihe cyacyo, ntigihure n’umunsi wo Kwibuka.”

Muri icyo gikorwa cyo Kwibuka, umushyitsi mukuru yari Depite Kankera Marie Josée. Nubwo tutabashije kuvugana nawe kuko telefoni ye itari ku murongo ubwo twandikaga iyi nkuru, amakuru IGIHE yabonye ni uko nawe yasize avuze ko icyo gikorwa cyatandukanywa n’ibikorwa bisanzwe byo Kwibuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza