Kwamamaza

Nyamasheke: Mu kwezi kumwe 11 bishwe biturutse ku makimbirane yo mu miryango

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 11:03' na Sitio Ndoli


Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko kuva tariki ya 16 Nyakanga kugeza 16 Kanama 2016, abantu 13 bapfuye mu buryo budasobanutse, benshi muri bo bazize amakimbirane yo mu miryango.

Mu bantu 13 bapfuye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, 11 bishwe biturutse ku makimbirane yo mu miryango, naho abandi babiri bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko akenshi abayobozi b’imidugudu n’utugali baba bazi amakimbirane ari muri imwe mu miryango ariko amakuru ntibayatange kuri polisi ngo ibikurikirane.

Kamparampaka Emmanuel ati “ Hari igihe usanga ubwumvikane buke mu muryango runaka buzwi ndetse n’abayobozi b’umudugudu kugera ku kagali babizi ariko ntihagire icyo babikoraho ahubwo bakaza ari uko hari abantu bapfuye. Njye numva byari bikwiye ko abayobozi batanga amakuru kuri polisi hakiri kare.”

Uwabakurikiza Christophe we yatunze agatoki bamwe mu bayobozi bahabwa amakuru ntibayahe agaciro.

Ati “ Hari igihe tumenya ko hari ikibazo cy’ubwumvikane buke mu muryango, tugatanga amakuru ariko abayobozi ntibayahe agaciro.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yavuze ko impanuka zo mu mihanda bigoye kuzirinda ariko impfu ziturutse ku makimbirane yo mu miryango kenshi ngo zituruka ku kuba bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bataba hafi y’abaturage bayobora.

Ati “Nk’uko byagaragaye harimo bamwe mu bayobozi bagerageza, ariko byagera nijoro bakajya kurara mu tundi tugali n’indi mirenge. Iyo badahari rero umuturage ushaka gukora ikibi aba asa n’aho abonye umwanya.”

Mu minsi ishize nibwo mu karere ka Nyamasheke, havuzwe urupfu rw’umugore wishwe akaswe ijosi, igihimba n’umutwe bikaboneka ukwabyo, umukobwa wo mu murenge wa Karengera wiyahuye nyuma yo gutwara inda ndetse n’umukobwa wafashe icyemezo cyo kujugunya umwana we mu musarane kubera ko iwabo ngo bahoraga bamuhohotera bamuziza ko yabyaye nta mugabo afite.

Mu nama y’umutekano yaguye yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ingabo kuri uyu wa 16 Kanama 2016, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali bavuze ko izi mpfu zibahaye isomo ndetse biyemeza kuzikumira, bashaka amakuru y’uburyo abo bayobora babanye ndetse no kuyatangira ku gihe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali biyemeje gukumira ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu miryango bigateza urupfu

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved