Kwamamaza

Nyamasheke: Ishyamba rya leta rimaze iminsi ine riri gushya

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 13:28' na Sitio Ndoli


Ishyamba rya Ruhuma riherereye mu Mudugudu Kijima, Akagali ka Wabuvugangoma mu murenge wa Macuba rimaze iminsi ine riri gushya.

Iri shyamba rya leta rimaze imyaka irenga 70 ribayeho, ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ryatangiye gushya guhera kuwa Kabiri.

Birakekwa ko ryatwitswe n’umuturage wari waje guhakura ubuki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwimana Damas, yavuze ko bakomeje gufatanya n’abaturage mu kuzimya iri shyamba,ariko ngo umuriro uracyakomeje.

Ati “ Ntabwo twavuga ngo ryazimye, twarizimyaga bwacya ugasanga hari ahantu hasigaye umuriro, ntabwo twavuga ngo ryazimye neza ariko aho umuriro wari uri twagerageje kuhatandukanya naho wari utarahagera.”

Uwimana yakomeje agira ati “Harimo abaturage bari bashyizemo imizinga y’ubuki twabonye ariho umuriro ushobora kuba waraturutse, ni kwa kundi umuturage ashyiramo imizinga kuburyo butazwi wenda yaza kuvanamo ubuki ugasanga umuriro awusize atawujimije neza bikazagaragara yanagiye ntubashe kumumenya, ariko turacyabikurikirana.”

Ubuso bwahiye buri hagati ya hegitari 10 na 15, mu gihe ishyamba ryose ringana na hegitare 20.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved