00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yari itwaye inka yahitanye abantu babiri

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 Mata 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Impanuka y’ikamyo yari itwaye inka izivanye mu Karere ka Bugesera izijyanye mu isoko ry’amatungo rya Rugari mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abantu babiri abandi barakomereka.

Abari aho iyi mpanuka yabereye babwiye IGIHE ko ishobora kuba yaturutse ku kuba imodoka yabuze feri maze igeze ahitwa ku Muhororo igwa munsi y’umuhanda.

Abantu babiri bahise bakurwamo, abandi bavanwamo mu masaha ya nyuma ya saa sita bamaze kwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi iyi mpanuka yabereyemo, Mudahigwa Félix, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi.

Ati “Yabaye saa 05: 45 za mu gitondo, babiri bitabye Imana, abandi babiri barakomereka, yabereye mu Kagari ka Muhororo, yari ivuye mu Karere ka Bugesera.”

Iyi modoka ya Fuso yari itwaye inka 20, muri zo zirindwi zahise zipfa.

Abitabye Imana n’abandi bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

Impanuka y'imodoka yari itwaye inka yaguyemo abantu babiri abandi babiri barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .