00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umushoferi, babiri barakomereka bikomeye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 04:50
Yasuwe :
0 0

Imodoka yari ipakiye indagara izikuye mu Karere ka Kayonza, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Nyamasheke igana i Rusizi, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa abandi babiri bari kumwe barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bushekeri, ahagana saa Saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga 2021. Ni Fuso yari ifite ibirango byo muri Uganda.

Umushoferi wahitanwe na yo yitwa Mugerwa Saidi mu gihe abakomeretse barimo uwitwa Nsabimana Aimable na Mushimiyimana Théoneste.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye IGIHE ko iyi Fuso yataye umuhanda igwa muri metero 50.

Ati “Imodoka yari ivuye i Kayonza igeze i Nyamasheke yerekeza i Rusizi ni bwo yakoze impanuka igeze mu Gasantere ko mu Gisakura, ukiva muri Nyungwe. Umushoferi yahise apfa, abandi babiri bari kumwe barakomereka bikomeye.”

Abakomeretse ngo bajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura ariko bidatinze boherezwa ku Bitaro bya Bushenge bitewe n’uburyo bari bakomeretse cyane.

Imodoka yakoze impanuka yangiritse bikomeye
Abaturage ubwo bakuraga umurambo mu modoka imaze gukora impanuka
Imodoka yataye umuhanda igwa muri metero mirongo itanu mu ishyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .