Kwamamaza

Nyamasheke: Imodoka ya HCR yakoze impanuka inasangwamo ibiyobyabwenge

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 06:59' na IGIHE


Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe, inasangwamo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu Murenge wa Ruharambuga i Nyamasheke ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati “Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho."

Yakomeje agira ati “Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga."

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati “Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa."

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Ati “Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo, izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved