Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye lisansi yaguye ifatwa n’inkongi umwe ayihiramo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Kanama 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Ikamyo ifite ibirango by’i Burundi yajyaga i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashwe n’inkongi irakongoka ndetse umuntu umwe mu bari bayirimo ayihiramo ubwo yari igeze mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, nibwo iyi kamyo ya rukururana yari itwaye lisansi yafashwe n’inkongi irashya irakongoka.

Amakuru aturuka mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Nyamasheke avuga ko iyi kamyo yari irimo abantu batatu ndetse umwe muri bo yayihiriyemo abandi babiri bakarokoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aime Fabien, yemereye IGIHE iby’iyi mpanuka.

Ati “Yajyaga i Bukavu igeze mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo iruhande station ya lisansi ihari mu ikorosi ihita ifatwa n’umuriro irashya irakongoka.Harimo umutandiboyi n’umushoferi ariko we ntaraboneka.”

Yakomeje agira ati “Hari abavuga ko hari uwavuyemo agatega moto ariko ntibazi niba ari umuntu wa gatatu wari uyirimo ariko haracyekwa ko hari undi wahiriyemo kuko twarebye umuriro ukirimo kugurumana haragaragara ko harimo ikintu kimeze nk’umuntu ku buryo dutegereje ko abaganga na Kizimyamoto kugira ngo nugabanuka tumenye ko ari umuntu cyangwa ibyuma by’imodoka.”

Yasoje avuga ko kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukiri ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hatagira umuturage uhungabana anashimangira ko nta kindi kintu cyangiritse kuko na station iyo mpanuka yabereye imbere ntacyo yabaye.

Abaturage benshi bari hafi y'aho iyi mpanuka yabereye
Iyi mpanuka biravugwa ko yahitanye ubuzima bw'umuntu umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza