Nyamasheke: Bashengurwa no guhinga umuceri ukitirirwa abandi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kanama 2016 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’umuceri mu bishanga bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke bababazwa nuko nta ruganda rutunganya umuceri bagira, bigatuma inganda ziza kuwubagurira ziwiyitirira.

Abahinzi batandukanye bavuga ko inganda zo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi n ‘izo mu karere ka Huye ziza kugura umuceri bahinze zamara kuwutunganya zikawushyira mu mifuka zikandikaho ko ari uwo muri utwo Turere zikoreramo kandi aribo bahuye n’imvune nyinshi bawuhinga.

Nyabyenda Pierre ati “Uruganda ntarwo kandi ni ikibazo gihangayikishije abahinzi, umushoramari arawugura ariko iyo awugaruye usanga yanditseho Kinazi rice, Bugarama rice n’ibindi. Uzi kugirango umuntu yiyitirire ibitari ibye kandi wowe wakagombye kubyitirirwa”

Nyirandikumana Rachael yunzemo ati “Tugenda dushakisha umushoramari uwugura akawujyana mu nganda zo hirya no hino twe tutabasha no kumenya, ugaruka wanditseho andi mazina, kuko nta nganda dufite hafi yacu.”

Babonye uruganda byabafasha kumva icyanga cy’umuceri bahinga no kuzamura ubworozi

Aba bahinzi bemeza ko babonye uruganda rutonora umuceri babashaka kumva ku uburyohe w’umusaruro baba bahinze ndetse n’ibishishwa by’uwo muceri bikagaburirwa amatungo yabo.

Mukasafari Mariamu ati “ umuntu aheruka awuhinga ntazi uburyo umuceri wacu uryoha ndetse ngo tumenye aho utaniye n’iyindi. Ikindi kandi biriya bishishwa bivamo ibiryo by’amatungo, urumva uruganda ruje twabona ibyo duha amatungo yacu agatanga umusaruro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri), Tony Nsanganira mu gikorwa cyo gushishikariza abahinzi kuhira imyaka bakoresheje imashini zuhira, yabijeje kubakorera ubuvugizi hakaboneka abashoramari baza gushinga uruganda rutonora umuceri.

Ati “ ik’ingenzi numvise kinababaje kurushaho ni ukuba muhinga umuceri, barangizi bakabazanira umuceri uvuye Huye wanditseho Made in Huye cyangwa n’ahandi, ibyo bintu mu buryo bwihuse turashaka ko byahagarara mukabasha kurya umuceri wanyu mwihingiye. Ndagirango mbizeze ko hari ikintu tugiye gufatanya n’abikorera, abashoramari ndetse n’abahagarariye mu makoperative , urwo ruganda rukaba rwaboneka mu gihe cya vuba.”

Umuceri mu karere ka Nyamasheke uhingwa ku buso busaga hegitare 800, mu isarura rishize basaruye toni zisaga ibihumbi bine.

Igishanga cya Kamiranzovu gihingwaho umuceri
Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Tony Nsanganira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza