00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abavumvu bagaragaje inzitizi zigituma umusaruro w’ubuki uba muke

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Amakoperative y’abavumvu bo mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke, baravuga hari ibibazo byinshi bagihura nabyo bituma batazamura umusaruro w’ubuki, bagasaba ko ubuyobozi bwabibafashamo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo kutabona amahugurwa, kutabona ibikoresho bigezweho no kuba hari imwe mu miti iterwa mu bihingwa ikica inzuki kandi ari zo zibaha ubuki.

Ntwari Yoweri, umwe mu bagize koperative y’abavumvu ikorera mu murenge wa Kagano, avuga ko kuba umusaruro ukiri muke hari ibyonnyi birya inzuki ndetse n’imiti iterwa mu bihingwa ikica inzuki.

Ati “Umusaruro uracyari muke ariko ku buryo inzuki zipfa, zifite ibyonnyi byinshi bizirya kandi n’iriya miti batera mu myaka igenda izica ugasanga mu muzinga hasigayemo inzuki nke.”

Umurisa Vestine yemeza ko muri iyi minsi umusaruro utari mwiza kuko amashyamba asarurwa akiri mato, ndetse bikanaterwa no kutagira ibikoresho bihagije n’ubumenyi bwo gukora umwuga w’ubuvumvu.

Ati “Nta bikoresho bihagije dufite, amashyamba bayasarura atari yera, kandi kutagira ubumenyi buhagije bituma hari abagikora ubuvumvu mu buryo bwa gakondo. Ibyo byose bibonewe umuti ubuki bwabasha kwiyongera.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamashek bwatangiye gushaka igisubizo kuri ibi biazo kugira ngo umusaruro w’ubuki ubashe kwiyongera.

Muri ibyo bisubizo harimo gutanga ibikoresho bya kijyambere, gutanga amahugurwa no gukangurira aborozi b’inzuki gutera indabyo kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije, Ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michael.

Ati “Intego ni ukugira ngo abantu bumve agaciro k’ubuvumbu, hari ibikoresho bya kijyambere batari bafite, ikindi Akarere kacu gafite amashyamba menshi no gusuzuma ko ubuvumvu buhabereye maze bagende bahashyira imitiba. Dufite gahunda yo gutera indabyo, macadamia, moringa n’ibindi biti byatanga ubuki.”

Bimwe mu bikoresho byatanzwe n’umuryango wa World Vision bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw ariko buri koperative ikazishyura 30% y’ibikoresho yahawe guhera mu mwaka wa 2022 kugeza muri 2023.

Mu karere ka Nyamasheke hari amakoperative 14 akora umwuga w’ubuvumvu mu mashyamba atandukanye arimo n’ishyamba rya Nyungwe. Umwaka ushize, umusaruro w’aka karere mu buki wari toni 19.

Aborozi b'inzuki barasabwa ubufasha mu kuzamura umusaruro w'inzuki zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .