Kwamamaza

Nyamasheke: Abasore babiri barakekwaho kwica nyina

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 13:11' na Thamimu Hakizimana


Abasore babiri bavukana bo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano bakurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina bamukubise ikintu mu mutwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimée Fabien mu kiganiro na IGIHE yemeje ko uyu mubyeyi Mukandahirwa Thérèse w’imyaka 45 yishwe mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 8 Kanama 2016.

Yagize ati “ Ntabwo twabihamya ko aribo bamwishe kuko iperereza rigikomeje ,ariko aba basore bari baraye mu nzu imwe na nyina ndetse n’umutoya arabyemeza.”

Yongeyeho ko Umuhungu mukuru we asanzwe aba i Kigali ariko akaba ngo yari yaje gusaba nyina amafaranga ibihumbi 400 byo gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka.

Nyuma y’urupfu rwa nyina ngo uyu muhungu mukuru yahise aburirwa irengero.

Kamali avuga ko urupfu rw’uyu mubyeyi abaturage barumenye nyuma yo kumara amasaha menshi batamubona.

Kugeza ubu umuhungu muto afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved