Nyamasheke: Abana babiri baguye mu cyobo bitaba Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Abana babiri barimo uw’imyaka 10 na mugenzi we w’imyaka icyenda, baguye mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro giherereye mu Kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, bitaba Imana.

Ahagana saa yine n’igice kuri iki Cyumweru nibwo abo bana bafite ababyeyi bavukana, bagiye kwidumbaguza muri iki cyobo cyacukurwagamo amabuye y’agaciro ariko ubu kitagikora, maze barohamamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko icyobo aba bana baguyemo cyacukurwagamo mu buryo butemewe.

Ati “Cyacukurwagamo gasegereti kandi nabwo bagicukuragamo mu buryo butemewe mbere, nyuma baza kubibabuza noneho abagicukuramo basiga batagitabye.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bucukuzi butemewe, anasaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bashyira uburinzi aho bakorera kugirango abana batajya kuhakinira.

Yasoje asaba inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage bagasiba ibirombe biba bitagicukurwamo, mu kwirinda ko hari ababigwamo bikabatwara ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza