Nyamagabe: Inkuba yakubise abaturage batatu ibasanze mu buriri, babiri barapfa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Inkuba yaraye ikubise abaturage batatu bo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ibasanze mu nzu aho bari baryamye, yicamo babiri undi arakomereka.

Byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, mu Mudugudu wa Uwurunazi mu Kagari ka Mukungu.

Abapfuye ni Musabyimana Gorette w’imyaka 42 y’amavuko n’umuhungu we Shumbusho Augustin w’imyaka 15 naho undi mwana we witwa Uwinkingiyimana Richard w’imyaka 10 yamutwitse arababuka.

Umwe mu baturage baturanye n’urwo rugo avuga ko byabaye ubwo imvura yagwaga kandi abo inkuba yakubise bose bari bamaze kuryama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nyandwi Eliezer, yavuze ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Ati “Ubu inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano twahageze turi gushaka uko bashyingurwa ndetse no guhumuriza abaturage. Urebye nta kigaragara cyabiteye kuko bari bamaze no kuryama ni ibyago bagize bitewe n’ikiza cy’inkuba.”

Mu Karere ka Nyamagabe inkuba yeherukaga gukubita abaturage mu Ukwakira 2017 ubwo abagera ku munani bari mu bikorwa byo gusoroma icyayi mu Murenge wa Kitabi, umwe yitabye Imana abandi bajyanwa mu bitaro.

Mu Karere ka Nyaruguru bihana imbibi, muri Werurwe 2018 mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu, inkuba yakubise urusengero yica abaturage 16 barimo gusenga abandi bagera ku 140 bajyanwa kwa muganga.

Mu gice cy’imisozi miremire ya Nyamagabe na Nyaruguru no mu tundi turere bihana imbibi, imibare yerekana ko muri Gashyantare na Werurwe 2018 inkuba yishe abantu 21.

Muri werurwe 2018 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje ko mu bice bitandukanye bikunze kwibasirwa n’inkuba ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi hagiye gushyirwa imirindankuba mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza