Kwamamaza

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yahiye irakongoka

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 18:27' na Thamimu Hakizimana


Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yavaga mu kigo nderabuzima cya Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe yahiye irakongoka.

Saa Kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2016, nibwo iyi mbangukiragutabara yari irimo umushoferi, umuganga, umurwayi n’umurwaza we yavaga mu kigo nderabuzima cya Nyarusiza yerekezaga ku bitaro bya Kigeme ni bwo yafashwe n’inkongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Phrilbet yemereye IGIHE ko, iyi mpanuka yabaye ariko avuga ko nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomeretse.

Yagize ati “ Nibyo iyo modoka yibasiwe n’inkongi iva mu Kagari ka Bwama umushoferi abona itangiye gucumba umwotsi we n’umurwayi n’abo bari kumwe bahita bavamo ariko kuko yari yamaze gufatwa n’umuriro yahise ikongoka.”

Yakomeje avuga ko abaturage na polisi bahise batabara abari muri iyi modoka ngo uretse ko bananiwe kuzimya uwo muriro bitewe n’uko wari wamaze kuba mwinshi.

Gusa uyu muyobozi yasoje avuga ko iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi Polisi yahise itangira gukora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved