Nyamagabe: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 2 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ifatanyije n’inzego z’ibanze bameneye mu ruhame litiro 40 za kanyanga, ibiro 270 by’urumogi n’udukarito 27 tw’amacupa y’inzoga zitemewe, byose hamwe bifite agaciro ka 2,450,300 Frw.

Nyuma yo kubimenera mu ruhame, Umuyobozi w’Akarere Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,ahubwo bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko.

Ati “ Ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima, bikabateza ubukene, bigakurura ibindi byaha, bikanasubiza ubukungu bw’igihugu inyuma muri rusange. Turabasaba rero kwirinda kubyishoramo kuko nta cyiza bigeza ku muntu ubikoresha uretse ibihano.”

Meya Uwamahoro yakomeje ababwira ko bakwiye guhagurukira gukora ibyabateza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange bakirinda ibibashora mu bihano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, Spt Gaston Karagire, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byamenwe byafatanwe abantu batandukanye, mu bihe bitandukanye ndetse ko bamwe muri bo banakatiwe n’inkiko igifungo cya burundu.

Ati “ Nta kiza kiri mu kunywa ibiyobyabwenge usibye kukwangiriza ubuzima ugata ubwenge, ababicuruza n’abikwirakwiza nabo nta kindi babikuramo uretse gufungwa no gucibwa amande bagasigira imiryango yabo ibibazo ndetse n’igihugu kuko kibatakazaho byinshi byagafashije abandi baturage.”

Yaboneyeho kubasaba ko kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese kuko bigira ingaruka ku muryamgo nyarwanda, abasaba kujya batungira inzego z’umutekano agatoki ku muntu wese babiketseho kugira ngo bikumirwe bitarakwirakwizwa.

Umushinjacyaha Kayitare Jean Baptiste yabwiye abaturage bari aho ko ibyobyabwenge bihombya leta amafaranga menshi kandi bikanangiza byinshi kuko ababikoresha kenshi aribo bakunze no gukora ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Yaboneyeho kubabwira ko ibiyobyabwenge byafatiwe ingamba zikomeye, akaba ari nayo mpamvu ibihano byabyo byiyongereye harimo n’igihano cyo gufungwa burundu, bityo abasaba kubirwanya bivuye inyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza