Nyamagabe:Akurikiranyweho kwica nyina, mushiki we na mwishywa we

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Kanama 2016 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Habinshuti François wo mu Murenge wa Mushubi, akagari ka Buteteri mu Mudugudu wa Nyakibande mu Karere ka Nyamagabe, akurikiranyweho kwica abantu batatu barimo nyina, mushiki we na mwishywa we.

Mukambuye Costasie w’imyaka 72 y’amavuko, Nyiranzirorera Philomène w’imyaka 28 na Habimana w’imyaka ine bishwe mu ijoro rishyira kuri uyu Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Rugazura philippe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi yatangaje ko Mukambuye na Nyiranzirorera bicishijwe udufuni naho Habimana akaba yatwitswe.

Yavuze ko byabaye mu ijro rishyira kuri uyu wa Gatanu ariko isaha ikaba itazwi kuko byamenyekanye mu gitondo.

Aba bombi uko ari batatu hamwe na Habinshuti wabishe ngo babanaga mu nzu bikaba bikekwa ko icyakora ngo yaba yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Rugazura yagize ati " Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akagari bwari bubizi ko afite uburwayi bwo mu mutwe.Yari abumaranye nk’imyaka itanu; yigeze gutorongera ajya ku Mayaga ariko nyuma aza kugaruka, yabanaga na nyina na mushiki we kuko nta mugabo yagiraga."

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Kaduha naho Habinshuti yamaze gutabwa muri yombi n’inzego za polisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza