Kwamamaza

Nyamagabe:Abayobozi bane bafungiwe uburiganya muri gahunda ya Girinka

Yanditswe kuya 14-09-2016 saa 07:47' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu Mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Girinka zagenewe imiryango itishoboye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha bakurikiranweho.

Yagize ati “Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n’ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi."

CIP Hakizimana yakomeje agira ati “Izagumbashye bazakaga abazihawe bakababwira ko bagiye kuzigurisha, maze amafaranga azivuyemo bakabaguriramo izindi, ariko byarangiraga ntazo babaguriye.”

Yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha ari barimo ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Mutiwingoma, ho mu Murenge wa Mbazi, ndetse n’abandi babiri bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uyu murenge.

Yongeyeho ko uwa Kane mu bacyekwaho iki cyaha ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi.

Asobanura ibya buri wese, CIP Hakizimana yavuze ko ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Mutiwingoma akurikiranweho kugurisha inka eshatu, hanyuma akagaragaza muri raporo ko zahawe abo zari zigenewe nyamara ntazo babonye, naho umwe ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo akurikiranweho kwaka inka enye abazihawe akazigurisha; harimo iyo yabagishije avuga ko irwaye.

Yakomeje avuga ko undi mugenzi we akurikiranweho kwaka inka imwe uwayihawe akayigurisha naho uwa Kane akaba acyekwaho kugurisha inka ebyiri harimo iyo yabagishije.

Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati “Ibyo abo bayobozi bakoze binyuranije n’inshingano zabo, kandi bidindiza gahunda nk’iyi igamije guteza imbere imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Girinka. Bene iyo mikorere igomba kwirindwa no kurwanywa."

Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru y’abayobozi banyereza ibyabagenewe, ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved