Nyamagabe: Abanyeshuri batangiye ubushakashatsi bahereye ku miti ya gakondo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Bagendeye ku masomo y’ibinyabuzima n’ubutabire biga, abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mushubi mu Karere ka Nyamagabe batangiye gukora ubusahakashatsi no guhanga udushya bagendeye ku miti isanzwe ikoreshwa mu buvuzi gakondo.

Aba banyeshuri basanzwe biga mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie), bavuga ko batangiye ibikorwa nk’ibi bagamije kwitegura kuzihangira imirimo bashingiye ku byo bize.

Ferdinand Sebera,Umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima mu ishuri ryisumbuye rya Mushubi avuga ko bakora ubushakashatsi bifashishije ibimera birimo kapusine, ibibabi by’umuhe, imizi y’ibiti bitandukanye, ndetse n’ibindi bisanzwe bikoreshwa n’abavuzi gakondo nk’umubirizi, umuko, umuravumba n’ibindi.

Asobanura ko babyifashisha bakabihuza n’amasomo bigisha abanyeshuri, bakaba bamaze gukora umuti w’inkweto, amasabune, umuti uvura ibishishi byo mu maso, ndetse n’imwe mu miti ishobora kuzavura zimwe mu ndwara zugarije abaturage zirimo malariya.

Sebera ati “Twebwe icyo dushaka gukora ni ukuvana muri ubwo buryo bwa gakondo bwo gukora imiti no kuyiha abantu bagakira, tukabijyana mu rwego rwo kuba twakora imiti ya kijyambere nk’ibinini n’inshinge bizajya byifashishwa mu buvuzi kandi bikorewe hano muri Nyamagabe cyangwa mu Rwanda”.

Abanyeshuri bakora ubu buvumbuzi bibumbiye hamwe mu itsinda bise iryo guhanga udushya bakaba bafatanya n’abarimu babo bahereye ku bitekerezo bya buri wese.

Kuri bo basanga nibasoza amasomo iri huriro rizagumaho rikabafasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse bagatanga n’umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta yo kugabanya ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Gervais Rukundo wiga mu mwaka wa gatandatu ati “Ibyo nize numva ko mbishyize mu bikorwa byangirira akamaro, urugero hari igihe usanga abantu barasoje amasomo mu mashuri yisumbuye ariko bakirirwa bicaye bandagaye. Njyewe ibyo numva ko nzabirenga nkihangira umurimo kandi ndumva nzabigeraho”.

Jeanette Uwitonze wiga mu mwaka wa gatanu ati “Hari ibintu byinshi namaze kumenya, nko gukora isabune, gukora cirage (Umuti w’inkweto), ibyo rero numva bizamfasha kuba nakwihangira umurimo igihe naba ngeze mu buzima bwo hanze y’ishuri”.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Mushubi, Mathias Ngezenubwo, avuga ko intego y’ibi bikorwa by’ubushakashatsi ari ukugaragariza abanyeshuri ko ibyo biga bishobora gushyirwa mu bikorwa bikabyara umusaruro.

Kuri ubu bakaba bafite gahunda yo kubahuza n’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge mu rwego rwo gupima no gusuzuma ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Ngezenubwo ati “Birumbikana ko n’umunyeshuri yishimira ibyo ari kwiga, cyane cyane iyo abonye bifite akamaro muri sosiyete, ni ukubereka ko ibyo biga bizabagirira akamaro mu bihe bizaza”.

Ishuri ryisumbuye rya Mushubi ryigaho abanyeshuri bagera kuri 700 rikaba rifiye amashami atandukanye yigisha amasomo arimo Imibare, Ibinyabuzima, Ubugenge, Ubutabire, Ubumenyi bw’Isi n’ayandi.

Imwe mu miti ikorwa n'abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Mushubi
Abanyeshuri bakora ubushakashatsi bafatanyije n'abarimu babo
Inyubako z'ikigo cy'ishuri ryisumbuye rya Mushubi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza