Kwamamaza

Nyakanga 2015-Kanama 2016:Impanuka z’imodoka rusange 245 zahitanye 91

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 07:15' na IGIHE


Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi, yagaragaje uko imibare y’impanuka zo mu muhanda yifashe mu mezi 14 ashize ku modoka zitwara abagenzi aho zahitanye abantu 91.

Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Imodoka zitwara abagenzi zirimo Bisi nini 11, izo mu bwoko bwa Coaster 128 ndetse n’izindi za minibisi 106 nizo zakoze impanuka zavuzwe hejuru.

Ibi byagaragajwe tariki ya 24 Kanama 2016 mu nama yahuje polisi n’abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba yari yanitabiriwe na bamwe muri ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

CP Rumanzi yakomeje avuga ko izi mpanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije, kugenda nabi mu muhanda, kutubahiriza ibimenyetso by’umuhanda birimo amatara, ibyapa,… kuvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga, n’ibindi. Yavuze ko ingaruka z’izi mpanuka zitakwihanganirwa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, yibukije abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi guhora buri gihe bagenzura imikorere y’imodoka zabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka.

Yagize ati “U Rwanda rurimo gutera imbere cyane ku buryo hari n’umubare munini w’abantu bifuza serivisi zanyu. Nanone kandi, twakira abashyitsi benshi baturutse hanze y’igihugu baje mu bikorwa bitandukanye; nkamwe rero mufite amasosiyeti ajyanye no gutwara abo bantu, mugomba kumenya ko ako kazi kagomba gukorwa kinyamwuga kandi mu buryo bwiza”.

Yasabye amasosiyete atwara abagenzi gushyiraho ingamba, intego ndetse n’icyerekezo cy’akazi, hashingiwe ku muvuduko w’iterambere igihugu gifite muri iki gihe.

Yagize ati “Igenamigambi ry’ibikorwa ndetse n’imiyoborere iboneye by’amasosiyete atwara abagenzi, birushaho guteza imbere ubucuruzi ndetse bikarinda n’impanuka zo mu muhanda”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa, we yagize ati “Ubukungu bwa mbere u Rwanda rufite ni abaturage barwo;niyo mpamvu rero dufite inshingano zo kubarinda icyo aricyo cyose cyahungabanya ubuzima bwabo”.

Yakomeje yihanangiriza abatwara ibinyabiziga bamwe na bamwe bakoresha ibiyobyabwenge; aho yavuze ko hari zimwe muri raporo zerekanye ko hariho abanywa urumogi mu gihe batwaye. Yakomeje avuga ko uretse kuba bishyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abagenzi ubwabo bibakururira ibibazo bikomeye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’amakoperative atwara abagenzi (RFTC) Colonel (rtd) Ludoviko Twahirwa yavuze ko hashyizweho ishuri ryihariye ryo gufasha by’umwihariko abatwara za bisi.

Yagize ati “Ntitugomba gukoresha umushoferi uwo ariwe wese udafite icyemezo cy’umukoresha we wa mbere kuko byagaragaye ko hari igihe umushoferi ava ahantu runaka kubera kwitwara nabi mu kazi akajya kwaka akazi mu yindi sosiyete. Iki rero ni ikibazo tugomba guhagurukira tukagikemura burundu”.

Inama yasojwe yemeza ko mu kwezi kumwe mu modoka zitwara abagenzi hazakomeza gushyirwamo utwuma dupima umuvuduko w’imodoka; abatwara abagenzi bagahabwa amakarita y’akazi ndetse bakanamenyekana imyirondoro yabo ishyirwa ahabugenewe mu gihe cyavuzwe hejuru.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved