Nyakabanda: Umugabo n’umugore bashyamiranye bakizwa na polisi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Muri iri joro rishyira kuri uyu wa Gatatu, habaye ah’inzego z’umutekano ngo zihoshe imvururu zaturutse ku makimbirane hagati y’umugabo n’umugore batuye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira ya mbere mu Mudugudu wa Ntaraga.

Ni ikibazo cyavutse mu rugo rwa Rwivuganabigwi Didier washakanye na Mukaneza Ngamije Esther, basanganywe amakimbirane ndetse yamaze kugezwa ku nkiko, aho aba bombi batangarije IGIHE ko basabye gatanya.

Intandaro y’aya makimbirane yo yabaye ko Rwivuganabigwi wari uherutse kumara amezi agera kuri atandatu afunzwe, yashatse gutaha mu rugo kandi akaza afite ubukana, byatumye umugore we ahuruza polisi ngo hatameneka amaraso.

Rwivuganabigwi yasabaga Mukaneza kumuvira mu rugo nta mananiza, undi akamubera ibamba amubwira ngo amuhe amahoro n’abana be babiri bari aho.

Inzego z’umudugudu zakandiyeho biranga, hitabazwa Polisi yasabye abaturage bari aho kuvuga uko babyumva, hafi ya bose basaba umugabo gutuza imanza barimo zikabanza zikarangira, niba ari imitungo bakayibagabanya.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “mudufashije uyu mugabo n’ubundi wari usanzwe adahari yaba aretse gutaha ku ngufu, urukiko rukanzura icyo gukora kuko nibarara mu nzu imwe baricana.”

Mukaneza abajijwe icyo atekereza yagize ati “Uyu mugabo yaguze umuhoro na kupakupa biri hano mu nzu, kandi yanteguje ko ari ibyo kunyica, nabe agiye ibyacu bizabanze bikemuke kuko iri joro byo hashobora kugwa umuntu.”

Polisi yasabye Rwivuganabigwi kubahiriza icyo rubanda ruhurizaho, imusaba gusohoka kuko itasohora umugore mu bana, kandi inzu arimo ari umutungo wabo bombi.

Rwivuganabigwi ariko yabwiye IGIHE ko umutekano Polisi itanze ari uw’ijoro rimwe, ariko ko ibyo agiye gukora byose bizisunga amategeko akagaruka mu rugo rwe bidatinze.

Yagize ati “Ubu nta makuru mfite mutegereze ndaza kubaha amakuru yuzuye, gusa uyu mutekano Polisi itanze ni uw’ijoro rimwe, ndateganya kugaruka mu rugo rwanjye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko guhosha amakimbirane mu ngo ari ingamba polisi yashyizemo imbaraga ifatanyije n’inzego z’ibanze n’Umugoroba w’Ababyeyi, usigaye wifashishwa mu kunga imiryango ifitanye amakimbirane.

Yavuze ko ikiruta ibindi ari uko mu gihe umuryango nk’uyu uri kuburana gatanya, ikiruta ibindi ari uko umwe yaba abishije undi, ahubwo buri wese agashyira imbaraga mu gusaba ko urubanza rwakwihutishwa ikibazo kigakemuka ntawe uguye mu cyaha.

CIP Kayigi yongeyeho ko bibujijwe kwiha ubutabera ku muntu uwo ariwe wese, cyane cyane mu bihe nk’ibyo by’amakimbirane ashobora kubyara urugomo cyangwa ibyaha.

Abaturanyi n'inzego z'umutekano batabaye kwa Rwivuganabigwi ijoro ryose

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza