Nyagatare: Urubyiruko rwo muri Pan African Movement rwahaye amazi n’umuriro abamugariye ku rugamba

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Kamena 2019 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwo mu muryango ugamije kubohora Afurika, Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda, rwasuye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu karere ka Nyagatare, rutanga umuriro ku miryango 20 indi 18 ihabwa amazi.

Icyo gikorwa cyose cyatwaye asaga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu kibanzirizwa no gusura agasozi ka Nyabwishongwezi kaguyeho Gen. Maj Gisa Fred Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

Nyuma hakurikiyeho igikorwa cy’umuganda wakorewe mu mudugudu w’abamugariye ku rugamba utuwe n’imiryango 43.

Muri uyu muganda hakaba hatunganyijwe imiyoboro y’amazi y’imvura ndetse hanatangwa amazi meza ku miryango 18 n’amashanyarazi ku miryango 20 y’abamugariye ku rugamba mu gikorwa cyiswe “ Rubyiruko twiture biratureba”.

Komiseri w’urubyiruko muri Pan African Movement, Shyaka Mike Nyarwaya yavuze ko iki gikorwa bagiteguye hagamijwe kwitura ababyeyi baharaniye ukwibohora kw’abanyarwanda.

Ati “ Ababyeyi bacu nibo baharaniye ukwibohora kw’iki gihugu, barakirwanirira, basize amashuri yabo, basiga akazi kabo, basiga imiryango yabo basiga ukuntu bari bamerewe neza baza kubohora iki gihugu none imyaka 25 irashize natwe twarakuze.”

Shyaka yakomeje agira ati “ Nk’urubyiruko rwa Pan African Movement twaricaye dusanga dukwiye kuza kwitura aba babyeyi bacu bamugariye ku rugamba kuko batugiriye neza.”

Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba Gen. Maj Mubaraka Muganga yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byiza bakoreye abamugariye ku rugamba, abizeza ko nk’ingabo bagiye gukomerezaho bakabibungabunga.

Gen Mubaraka yasabye abaturage baturanye n’izi ngabo zamugariye ku rugamba gukomeza kubafasha mu kwiteza imbere.

Ati “ Ntimukabasiganye mujye mugerageza mu bafashe mu bintu runaka baba babakeneyeho, mwiyubake ariko nabo mububake kuko bakoreye igihugu akazi kenshi.”

Mugabo Austin umwe mu bamugariye ku rugamba wavuze mu izina ry’abandi yashimiye urubyiruko rwaje kubatera inkunga abasaba gukunda igihugu kandi bagaharanira kurwanya amacakubiri bagashyira imbere iterambere.

Yakomeje agira ati “Ikiguzi cy’intambara n’uku kubura ibice by’ubuzima bwacu, ariko iyo turebye u Rwanda rw’uyu munsi bituma tutibuka ingingo zacu twahaburiye turwana kuko icyo twaharaniraga ubu kirahari.”

Umwe mu bahawe amazi n’amashanyarazi, Kadugara Sam w’imyaka mirongo 50 yavuze ko gufashwa n’urubyiruko bituma babona ko bataruhiye ubusa bitangira igihugu.

Ati “ Tugisezererwa twabagaho dukodesha, nyuma leta iratwubakira. Ngeze muri iyi nzu ntabwo nari mfite umuriro, amazi nayo byadusabaga kujya kuyavoma ahantu kure none uru rubyiruko rutuzaniye amazi n’umuriro. Turabashimiye cyane.”

Urubyiruko rwo muri Pan African Movement ruvuga ko rufite gahunda yo kwitura abamugariye ku rugamba aho bari hose, ikaba ari gahunda izagenda iba mu byiciro.

Babanje gukora umuganda
Urubyiruko rwo muri Pan African Movement rwahaye amazi n'umuriro abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye i Nyagatare
Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba Gen. Maj Mubaraka Muganga yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byiza bakoreye abamugariye ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza