Kwamamaza

Nyagatare: Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene 33 urw’agashinyaguro

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 06:51' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ifunze umwana na nyina bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica urw’agashinyaguro ihene 33, igikorwa Polisi yafashe nkaho atari icyaha gusa ahubwo ari ubunyamaswa.

Abakekwa gukora iki cyaha barimo umubyeyi w’imyaka 57 n’umuhungu we witwa w’imyaka 32, ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.

Asobanura uko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yamaganye ubu bugizi bwa nabi n’ubuhubutsi aho agira ati “ Tariki ya 24 Kanama 2016, ihene 33 zarenze imbibi z’urwuri rwazo zijya mu rwuri rw’uriya mubyeyi gushaka ubwasi. Afatanyije n’umuhungu we, afata izo hene azifungirana mu kazu gato kari mu rwuri rwe baziciramo.”

Yakomeje avuga ko ihene zimwe zishwe zinizwe izindi zicwa zikubiswe bikomeye. Muri izo hene 33 zapfuye 16 muri zo zikaba zarahakaga, abazishe bakaba baragiye bazijombagura ibyuma mu nda kugira ngo bice ihene n’iyo yari kuzabyara.

IP Kayigi yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa cy’ubupfapfa, turacyakora iperereza ngo tumenye neza icyateye ubu bugizi bwa nabi ariko nyuma twaje kumenya ko uyu mubyeyi yari afitanye ubwumvikane buke na bagenzi be, ba nyiri izi hene zishwe gusa nta muntu n’umwe wemerewe kwihanira ,kuko niba ihene zararenze uruzitiro zikaza kurisha mu rwuri rwe, yagombaga kuregera inzego zibishinzwe cyangwa akamenyesha Polisi cyangwa inzego z’ibanze zimwegereye”.

Yakomeje avuga ko aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 436 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica aho igira iti “Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Izi hene bazifungiranye mu nzu barazica
Abakekwaho ubu bugizi bwa nabi barimo umubyeyi w’imyaka 57 n’umuhungu we wa 32

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved