Nyagatare: Umusore yafashwe avanye kanyanga muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuri, yafashe umusore w’imyaka 26 y’amavuko afite litiro 26 za kanyanga n’udushashi 64 twa African Gin biturutse mu gihugu cya Uganda.

Kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge ni byo biza ku isonga mu guteza umutekano muke aho byagiye bigaragara, ari yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo musore yafashwe ku wa 26 Nyakanga, nyuma y’amakuru Polisi yari ifite ko hari abaturage bakoresha inzira zitemewe bakinjiza kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu.

Ati “Twari dufite amakuru yuko hari abaturage bambuka bakajya mu gihugu cya Uganda batanyuze ku mupaka bagiye kuzana ibiyobyabwenge, natwe dukaza ingamba zo kubafata. Ni muri ubwo buryo yafatiwe ku musozi wa Gakoni afite iyo kanyanga n’inzoga izwi nka African Gin.”

CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu icuruzwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata k’ubufatanye n’abaturage.

Ati “Polisi y’u Rwanda ntizemera ko hagira abantu bangiza umuryango nyarwanda bakoresheje ibiyobyabwenge n’abatarafatwa bazafawa kandi bashyikirizwe ubutabera.”

Yakomeje avuga ko kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge byangiza iterambere ry’uwabyishoyemo kuko usibye kubifatirwamo akabihanirwa n’amategeko, bigira n’ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse bikanaba isoko y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu.

CIP Twizeyimana asaba buri muturarwanda wese kubyirinda no kubirwanya, n’ushaka gukora ubucuruzi agakora ubwemewe n’amategeko.

Uwo musore Polisi yamushyikirije Urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Karama ngo akuriranwe ku byaha acyekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza