Nyagatare: Umushoferi yagonze abantu bane barapfa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Kanama 2019 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, imodoka nto ya ’taxi voiture’ yagonze abantu bane bitaba Imana, uwari uyitwaye na we akomereka bikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yabwiye IGIHE ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yageze ahitwa Ryabega mu Murenge wa Nyagatare, abanza kugonga umuntu umwe arapfa, ubwo yageragezaga guhunga ageze mu Murenge wa Rwimiyaga nabwo agonga abandi batatu nabo bitaba Imana.

Ati “Uyu mushoferi ubwo yageraga ahitwa Ryabega yagonze umuntu arapfa ariko akomeza kwiruka, ageze mu Murenge wa Rwimiyaga ahitwa Kamagiri nibwo yagonze abandi batatu nabo bahasiga ubuzima, na we arakomereka.”

Mushabe yavuze ko uwakomeretse yajyanwe mu bitaro bya Nyagatare, imibiri y’abitabye Imana nayo ijyanwa muri ibyo bitaro mu gihe hakomeje iperereza ku cyateye iyi mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza