Nyagatare: Umukwabu wafashe moto zirindwi zipakiye ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, yakoze umukwabu ifata moto zirindwi zipakiye ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu mukwabu wari uri muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, dore ko icyumweru cya mbere cy’ibi bikorwa byayo cyahariwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ati "Mu mikwabu twakoreye mu mirenge itandukanye no mu bihe bitandukanye, twafatiyemo abantu barindwi bakekwaho ibi biyobyabwenge, tubashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigations Bureau -RIB)."

Mu bafashwe harimo uwari utwaye moto ipakiye amakarito 16 ya Zebra Warage, uwari utwaye ipakiye amakarito 14 ya Zebra Warage; naho undi afatwa atwaye moto arimo gufashaga abatunda ibiyobyabwenge bitandukanye kugira ngo babyinjize mu gihugu. Aba uko ari batatu bafatiwe mu Kagari ka Rukomo, Umurenge wa Rukomo.

Undi wafatiwe muri uyu mukwabu ni yari afite litiro 30 za Lisansi n’amakarito umunani y’amavuta yo kwisiga, uyu we amaze gufatwa akaba yaranagerageje guha ruswa Umupolisi y’ibihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amureke yigendere ariko yahise afatwa ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

CIP Kanamugire yibukije abaturage ko Zebra Warage ziri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Ibinyobwa bigaragara kuri urwo rutonde harimo; Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie, ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) n’ibindi.

CIP Kanamugire yavuze ko imikwabu izakomeza, bakanafatanya n’abaturage, “kuko amakuru baduha ni yo atuma abakekwaho ibiyobyabwenge bafatwa."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza