00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Safari George wagaragaye aniga Dasso yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Nzeri 2021 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko Safari George uherutse kugaragara mu mashusho aniga Umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha aregwa.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko rukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya, rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata uyu mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Mu kwezi gushize inkuru zaranditswe, indirimbo zirasohorwa abandi benshi babihindura urwenya ubwo umugabo witwa Safari George yagaragaraga mu mashusho aniga DASSO agatabaza nyuma y’uko we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze bari bari kugenzura niba nta baturage bakiragira ku mihanda bagasakirana n’inka ze ubwo yari aragiye ku muhanda mu Murenge wa Karangazi.

DASSO agaragara akubita umushumba wari uragiye izo nka nyuma hakumvikana amajwi bavuga ngo bajye gufata n’umusaza witwa Safari George. Mu kumugeraho, Safari aramuniga kuburyo undi atabaza.

Nyuma y’iyi mirwano hakurikiyeho guhagarika mu nshingano DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi wafashe aya mashusho, bazira gukoresha imbaraga z’umurengera ku muturage.

Kuri Safari George wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi zimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hitegurwe urubanza mu mizi.

Ku ruhande rwa Safari George, yireguye avuga ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze ahubwo ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

Yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoze yirwanaho nta mugambi wo kurwanya inzego za Leta yari afite ahubwo byose yabikoze yirwanaho.

Nyuma yo kumva impande zombi kuri uyu wa Kane Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwatangaje ko Safari George afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kubera impamvu zikomeye z’ibyaha aregwa.

Urukiko kandi rwavuze ko Safari yemerewe kujurira bitarenze iminsi itanu iri somwa ribaye.

Umwanzuro wasomwe Safari atari mu rukiko, gusa hagaragaye umukobwa we na we wahise agenda bakimara kuvuga ko se agiye gufungwa iminsi 30.

Safari akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .