Kwamamaza

Nyagatare: RDB yatashye ibyumba by’amashuri bigiye kurandura ikibazo cy’ubucucike

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 13:28' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB batashye ibyumba by’amashuri 12 mu kigo cy’amashuri abanza cya Gatebe, amashuri yitezweho kugabanya ubucucike bwarangwaga muri iri shuri.

Ni mu gace katangiye guturwa mu bihe bya vuba, ndetse abahatuye batangiye bigira munsi y’igiti.

Kuva mu mwaka wa 2011 iri shuri ryatangiye ubuzima bushya bwo gukorera mu mashuri agezweho, ariko ikibazo cy’ingutu gikomeza kuba ubucucike bw’abana mu mashuri, binatuma Umwarimu atabasha kubakurikirana neza.

Muri gahunda yo gusangiza abaturage ku musaruro uva mu bukerarugendo (Revenue Sharing), RDB ifasha abaturage mu bikorwa by’iterambere, hubakwa amashuri, hakanatangizwa imishinga ifasha mu iterambere.

Ibi byumba 12 by’ashuri byatashywe byubatswe muri iyi gahunda, Twizihirwe Diogene umwarimu mu ishuri ribanza rya Gatebe yatangaje ko kwiyongera kw’ibi byumba bizatuma mu ishuri ryigagamo abana 150 saa sita na nimugoroba, batangira kwigamo ari 100.

Kuri ubu muri iri shuri ribanza rya Gatebe, higa abanyeshuri 1912, mu gihe batangiye babarirwa muri 500.

Aya mashuri yubatswe kuva mu 2010, bikomeza kugeza mu 2015 ubwo bageze ku byumba 12 byagabanyije ubucucike.

Bumbakare Faustin, umuyobozi w’iri shuri yagaragaje ko bishimiye ibyakozwe ariko asaba ko iri shuri ryazashyirwamo ayisumbuye bikarinda abana gukora ingendo ndende bajya ku mashuri aherereye mu bilometero bisaga 16.

Tuyizere Etienne umuturage utuye muri uyu murenge avuga ko ejo hazaza bizeye ko bazagira umuyobozi uhavuka kuko batacyohereza ababa kuragira, ahubwo bashishikajwe no kubajyana mu ishuri.

Si aha gusa kuko RDB izanataha ibindi byumba mu ishuri rya Kanyove mu karere ka Nyamasheke, no mu murenge wa Mukamira hose mu ntara y’u Burengerazuba.

Kuva mu mwaka wa 2005, nibwo RDB yatangiye guha abaturiye pariki zinyuranye ku musaruro wavuye mu bukerarugendo, aho bagenerwa 5% yayo.

Muri mwaka wa 2015 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 318 z’amadolari.

Kugeza ubu abaturiye pariki y’ibirunga bagenerwa 40% y’akoreshwa muri ’Revenue community sharing’, izindi zisigaye zifasangira 60% ariko ibi bishobora kuvugururwa mu gihe pariki ya Gishwati-Mukura yaba yatangiye kwinjiza amafaranga.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved