Nyagatare: Ibitera byabaciye ku guhinga ibigori, abagore bo bahindura amayira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 10:08
Yasuwe :
1 0

Abaturage baturiye inkengero z’Umujyi wa Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’ibitera biba mu ishyamba riri mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare kuko ngo byonona umusaruro wabo.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko batagihinga ibigori kuko ngo ibitera byabiryaga byose ntihagira na kimwe basarura bituma batangira guhinga ibishyimbo gusa nubwo nabyo bibirya.

Hagabimana Innocent yagize ati “Aka gace kabagamo ibigori byinshi uko barushagaho kubihinga ni nako ibitera byarushagaho kwiyongera, nta kigori cyahekaga ngo bazagice cyeze, ba nyir’imirima bashyizeho uburinzi ariko kugeza ubu birabujijwe kwica igitera, n’iyo ugiteye ibuye kikamoka iby’epfo bihita bizamuka.”

Yavuze ko usibye no kuba byona imyaka ngo nta muntu ujya unyura mu kayira kegereye iryo shyamba yikoreye igitoki, imineke, ibisheke cyangwa inanasi kuko bihita bibimwambura.

Mukandayisenga Angelique yagize ati “Ejo bundi nari nikoreye ibase y’imineke nari ngiye gucuruza mu Mujyi wa Nyagatare birayintuza n’igitenge cyanjye narinkenyeye bigitwara mu ishyamba abagabo bajya kukinzanirayo, ibitera ni ibigome n’iyo tubibonye turi abagore dutegereza ko umugabo abanza akaza tukagendana nawe.”

Abari aho bavuze ko mu minsi yashize hari umugore biheruka kwibasira bamujyana ku bitaro bya CHUK aza no kwitaba Imana.

Mu gushaka kumenya ikiri gukorwa kugira ngo abaturage bahinge nta nkomyi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yatangaje ko bari kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ( RDB) ngo harebwe uburyo byajyanwa muri pariki.

Yagize ati “Turi kuganira na RDB kugira ngo turebe uko bajya babitera bya bintu bibisinziriza ngo babitware ariko birazwi, abantu bakomeza kugerageza kurinda ku manywa kuko nijoro ntabwo byona, natwe turakomeza inzira yo kubwira RDB ngo yihutishe gahunda yo kubijyana muri pariki.”

Ibyo bitera bikunze no kuba byicaye ku muhanda ndetse ngo bijya byurira n’inzu z’abaturage, hari n’ubwo ngo iyo umuntu adakinze byinjira mu iduka bikaba byakwangiza ibiribwa.

Aha ibitera byiraye mu bishyimbo by'abaturage, biri kubyona
Abaturage bavuga ko usibye no kubonera, byigiriza nkana ku bagore bikabambura ibyo bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza