Nyagatare: Ibibazo uruhuri muri koperative y’abahinzi b’ibigori n’imboga bituma ifatwa nka baringa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Ugushyingo 2017 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’ibigori n’imboga mu gishanga cya Kagitumba (KABOKU) iherereye mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko yugarijwe n’ibibazo by’urudaca bituma ihura n’imbogamizi zituma batabona isoko ry’umusaruro.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasuraga abahinzi bo muri iyo koperative ku wa 27 Ugushyingo 2017, abanyamuryango bamugejejeho ibibazo birimo n’imicungire mibi iyirimo bituma bayifata nka baringa.

Ibibazo bivugwamo bishingiye ahinini ku kudakurikiza amategeko n’amabwiriza bigenga iyo koperative byatumye kugeza ubu ifite amadeni asaga miliyoni 60 Frw mu gihe kuri konti yayo hariho atarenze miliyoni eshatu.

Abanyamuryango batifuje gutangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano wa bo bagaragaza ko badasobanukirwa irengero ry’amafaranga basabwa gutanga muri koperative.

Umwe yagize “Dutangira koperative hari ibihumbi 10 bagiye badukuraho kuri buri munyamuryango hari n’amagafaranga twagendaga dutanga muri buri gihembwe cy’ihinga angana na 2% by’umusaruro. Hari n’andi dutanga ntabwo wamenya ngo abayobozi ba koperative bayanyujije he kuko ntituzi aho yarengeye.”

Undi yagize ati “Baba aba bambura, baba abayobozi ba koperative, tuvugishije ukuri koperative ni baringa, nta koperative ihari, ubuyobozi nta ntege bufite, koperative yacu yatangiye neza, umuntu yatangaga umugabane w’ibihumbi 10 Frw, bigeze hagati dutangira kubura imbuto, baza kutubwira ngo amafaranga twatanze bayagurije koperative ya Kagezi (itsinda rimwe ryo muri iyo koperative) kuko ngo ifite amadeni menshi biratuyobera.”

Yongeyeho ati “Twebwe nta burenganzira tugira kuri koperative yacu, urugero hano bazana amafumbire n’imbuto, umuntu agura uko ashoboye, uko abyumva, uko ashaka, ni abashoramari babikora, iyo utari buterure umufuka wose ubwo biba birangiye ntayo ubona. Koperative nta mbaraga ifite ahubwo mushake abaza bayiyobore.”

Usibye ibi bibazo hanavugwamo kubura amasoko y’umusaruro bituma abaturage bajya kuwugurisha muri Uganda, kubura ubwanikiro buhagije bituma kugeza ubu umusaruro wangirika no kuba nta muhanda bafite ubafasha kuwugeza kuri koperative.

Perezida wa KABOKU, Uwimana Grace, yavuze ko ayo madeni yaturutse ku kuba hari abanyamuryango bahabwa ifumbire cyangwa imbuto yo gutera bitezweho kuzishyura mu gihe bejeje ariko bagaterera agati mu ryinyo.

Yagize ati “Iyo myenda ituruka ku bo duha ifumbire no kubafasha gutunganya umusaruro ariko iyo basaruye ntibishyura, kugeza ubu hashize umwaka n’igice, ubwo ni ibihembwe bitatu by’ihinga.”

Perezida wa Koperative, Uwimana Grace asobanura ibibazo biyirimo

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ibibazo biri muri iyi koperative biteye agahinda, turahinga tukeza tugasarura ariko abanyamuryango ntabwo banyuza umusaruro muri koperative. Iyo baba bawunyuzamo uyu mwenda nta n’ubwo uba uriho, hari abeza toni zirenze 60 ariko muri koperative bakazanamo izitarenze ebyiri.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye abanyamuryango kujya bavugisha ukuri bakageza ibibazo byabo ku nzego bireba kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Yagize ati “Iyo twaje hano ntabwo tuba twaje gutembera, tuba tugira ngo tuganire ku cyafasha buri wese, birumvikana ko harimo utubazo muri koperative ari abanyamuryango batishyura, yaba koperative nayo icunzwe mu buryo bwayo;byose bigomba kwigwa. Ntabwo tubikemurira hano ariko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’uw’Inganda n’Ubucuruzi na Polisi y’igihugu bazaza babyige babafashe kwiyubaka.”

Minisitiri w’Intebe yabijeje ko we n’abo bafatanya bagiye kohereza itsinda riziga ibibazo biyigaragaramo hakazafatwa ingamba zizatuma barushaho gutera imbere.

Koperative KABOKU ihinga ibigori n’imboga kuri hegitari 900, ikaba irimo abanyamuryango basaga 1083. Kugeza ubu abahinzi beza hagati ya toni esheshatu n’umunani z’ibigori kuri hegitari, bakeza toni hagati y’umunani na 10 z’imiteja kuri hegitari.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, asobanurirwa imikorere ya Koperative y’abahinzi b’ibigori n’imboga mu gishanga cya Kagitumba (KABOKU)
Inyubako Koperative ikoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza