00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu rwitezweho kuzajya rwakira litiro ibihumbi 500 ku munsi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, kibera ahazubakwa uru ruganda mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka.

Byitezwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda, ikarangira mu mezi 11 ruhita rutangira gukora.

Guverineri Gasana yavuze ko uru ruganda ruzakorana n’aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu dufite umukamo uri hejuru.

Yavuze ko ruzatanga akazi ku baturage ndetse runatume umukamo uzamuka mu Burasirazuba.

Intara y’Iburasirazuba yatangiye ubukangurambaga bwo gufasha aborozi kuzamura imyumvire bagakora ubworozi bugamije inyungu kuko aribwo buzatuma babona litiro ibihumbi 500 zizajya zikenerwa n’uru ruganda buri munsi.

Guverineri Gasana avuga ko muri iyi ntara ifite inka zirenga ibihumbi 400, nibura habonetse inka zikamwa ibihumbi 200, haboneka litiro zirenga miliyoni ku munsi, ibi ngo byatuma bahaza uruganda kandi bakanasagurira n’amasoko.

Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga ibihumbi 10, ziri ku buso burenga hegitari ibihumbi 100, kandi inka zirimo zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 200 ku munsi mu gihe cy’imvura.

I Nyagatare hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukora amata y’ifu
Uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw
Uru ruganda ruzubakwa ku bufatanye bwa Leta n'Uruganda rwa Inyange
Ni rwo ruganda rwa mbere ruzajya rukora amata y'ifu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .