Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro hafi miliyoni 12Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Kamena 2019 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwangije ibiyobyabwenge bitandukanye byafashwe n’inzego z’umutekano, byiganjemo ibyakuwe muri Uganda hifashishijwe inzira zitemewe.

Ibiyobyabwenge byangijwe kuri uyu wa Gatatu ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge, bifite agaciro ka miliyoni 11.9 Frw. Byafashwe mu kwezi kumwe, bikaba bigizwe ahanini n’urumogi, Kanyanga, inzoga za Zebra n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko ibyinshi mu biyobyabwenge bifatirwa muri aka Karere bizanwa n’urubyiruko.

Ati "Mu biyobyabwenge mwabonye twatwikiye aha nta na kimwe gikorerwa aha ndetse nta na kimwe kiboneka umuntu atishyuye amafaranga menshi. Tugerageza kubirwanya ariko ikibabaje ni uko ibyinshi mu byo dufatira hano usanga ababizanye babikuye muri Uganda."

Mushabe yasabye abaturage kureka kujya muri Uganda kuzana ibiyobyabwenge kuko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabibabujije.

Ati "Muri iki gihe murabizi ko twagiriwe inama yo kureka kujya muri Uganda kuko iyo tugezeyo baduhohotera, iyo tubirenzeho tukajyayo tukanakurayo ibiyobyabwenge ni twe tuba turi kubendereza. Ni yo mpamvu nk’ubuyobozi tutazihanganira abajya kubizana."

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Hatari Emmanuel yavuze ko 90% by’ibiyobyabwenge byinjira muri iyi ntara bituruka mu bihugu by’abaturanyi, asaba abaturage kwitandukanya nabyo.

Ati "Ibi biyobyabwenge twatwitse bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 12Frw yari akwiye kudufasha mu kwiteza imbere ariko ari kudufasha mu kuyobya ubwenge bwacu. Dukwiye kubireka tugashaka ibintu byiza twakora byaduteza imbere aho kwishora mu bintu byadufungisha."

ACP Hatari yashimiye abaturage bakunze gutanga amakuru ku gihe bigatuma Polisi y’igihugu ikurikirana ababa babizanye ikabafata batarabicuruza ngo byangize rubanda nyamwinshi.

Abaturage bo mu Murenge byatwikiwemo bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko arirwo rukunda kujya kubizana muri Uganda bituruka mu gushaka gukira vuba batabikoreye.

Nyirabanyiginya Esther yabwiye IGIHE ko bikwiye ko buri mubyeyi na buri muturage muri rusange atangira amakuru ku gihe ku buryo ugaragahweho no kubinywa cyangwa kubicuruza agafungwa akabera abandi urugero.

Insanganyamatsiko w’uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge iragira iti "Twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza