00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Gitifu w’Umurenge wa Karama yatawe muri yombi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Nyagatare n’uwayoboraga Koperative KOHIKA ihinga ibigori, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga kugira ngo imodoka y’iyi koperative irekurwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, nibwo itabwa muri yombi ry’aba bagabo uko ari babiri ryamenyekanye, binyuze mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter.

RIB yatangaje ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama na Perezida wa Koperative KOHIKA bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo imodoka irekurwe kandi yarafatiwe mu cyaha.

Kugeza ubu aba bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye. Inabasaba gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo Abanyarwanda bose bakomeze gufatanya kuyirwanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .